Gakenke: Barasaba ibikoresho bihagije mu isomero ry’amateka ya Jenoside

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Janja barifuza ko isomero ry’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bubakiwe, ryashyirwamo ibikoresho bihagije bivuga ku mateka yayo, mu rwego rwo kubungabunga ku buryo burambye ibyahabereye no kwigisha akakiri bato.

Hari n’urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside bari bashyinguye mu Rwibutso rwari ruhari

Ni isomero ryubatswe ahahoze Urwibutso rw’Umurenge wa Janja rwari rushyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 494 nyuma ikimurirwa mu Rwibutso rw’Akarere ka Gakenke.

Iri somero ryubatswe ku gitekerezo cya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja Bonaventure Twambazimana afatanije n’abakirisitu baho ndetse n’abandi baterankunga ryuzura ritwaye amafaranga asaga miliyoni 22.

Nyiransabimana Immacule ni umwe mu baturage bashimangira ko iri somero ari urugero rwiza ruzafasha abana babyiruka kumenya neza ukuri kw’amahano y’ibyabaye muri Jenoside, mu gihe hazaba hamaze gushyirwamo ibisabwa bikubiyemo ayo mateka.

Yagize ati“Dutewe ishema no kuba twarubakiwe isomero rizakusanya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye aha iwacu ndetse no mu gihugu hose, ibyo bitabo bikubiyemo ayo mateka n’ibindi byadufasha gusobanurira abadukomokaho ibyabaye muri Jenoside bigashyirwa aha, ni uburyo bwiza bwo kubereka inkuru mpamo y’ibyabaye nabo bagaheraho banyomoza abakiyipfobya.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja ari nawe wagize igitekerezo cyo kubaka iri somero Bonaventure Twambazimana, avuga ko haramutse habonetse ibitabo bihagije bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Janja ndetse na televisiyo yerekana filime mbarankuru n’ibindi byabafasha kubungabunga aya mateka ku buryo burambye.

Yagize ati” Nifuza ko iyi nzu yaba igicumbi cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye muri aka gace ka Bukonya, ku buryo urubyiruko rwacu rwahigira amateka afite gihamya mu nyandiko no mu mashusho, dukeneye ibitabo bihagije bivuga kuri ayo mateka, insakazamashusho yo kwerekana filime mbarankuru, uruzitiro rwo kuharindira umutekano n’ubwiherero, kugira ngo tubungabunge mu buryo burambye ayo mateka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko nk’Akarere bashyigikiye igitekerezo cy’iri somero, ndetse ko bagiye kubiganiraho na MINUBUMWE, ibibura bikaboneka, anifuza ko aya masomero yakubakwa n’ahandi mu Karere.

Yagize ati” Iri somero ni igitekerezo cyiza cyane cyo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye mu Gakenke, ndetse no kuri Buranga ku Rwibutso rw’Akarere twifuza kurihashyira, nk’Akarere tubijeje ubufatanye, tuzaganira na MINUBUMWE ibibura biboneke.”

- Advertisement -

Honorable Depite Murebwayire Christine yavuze ko icyifuzo cy’abaturage basabye kubona ibitabo byo gushyira mu isomero rizabungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agifashe nk’umukoro ukomeye, ndetse ko hazakorwa ubuvugizi bushoboka ibisabwa bikaboneka.

Yagize ati” Nagenze henshi mu Gihugu nsura inzibutso zishyinguyemo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko isomero nk’iri ndibonye aha, rero bimpaye umukoro ukomeye wo gukora ubuvugizi bushoboka ibyo bitabo, televiziyo n’ibindi bikubiyemo amateka ya Jenoside bishyirwemo, tubungabunge amateka yacu n’uzahagera mu myaka 100 azayasange.”

Iri somero ryuzuye ritwaye amafaranga asaga miliyoni 22, ryuzura muri Gicurasi 2022, gusa kugeza ubu harimo igitabo kimwe kirimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ariho bahera basaba ko bakongererwa ubushobozi bakabona ibindi bitabo.

Honorable Depite Murebwayire Christine yiyemeje gukora ubuvugizi bushoboka


JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW  Gakenke