Gakenke: Barasaba uruzitiro kuri Mukungwa yajugunywemo imbaga y’Abatutsi

Ababuze ababo bajugunywe muri Mukungwa, barasaba ko hashyirwa uruzitiro mu rwego rwo kuhatunganya neza bagakomeza guha icyubahiro Abatusi bajugunywemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney

Ni icyifuzo cyagarutsweho ku wa 27 Mata 2023, ubwo ku bitaro by’Akarere ka Gakenke bya Gatonde hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza ababuze ababo hagamijwe kwamagana ingengabitekerezo yayo.

Abafite ababo bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa bavuga ko batanyuzwe n’uburyo hubatswe kuko n’ubwo hashyizwe ikimenyetso ndangamateka kiriho amazina y’abajugunywemo harangaye, bagasaba ko hazitirwa kugira ngo abahiciwe bahabwe agaciro bakwiye.

Ndihazanyirayo Alphonsine wahaburiye abana bane n’umugabo yagize ati ” Mu bana bane n’umugabo nabuze, nashyinguye umugabo gusa muri Buranga, abandi bari muri Mukungwa, turifuza ko badufasha hariya naho hazitirwa ku buryo naho hagira agaciro, abantu bacu bahiciwe bagasubizwa agaciro bambuwe kandi natwe igihe tuhageze twumve dukomeye”.

Akingeneye Belta nawe ati ” Kuba abacu baruhukiye hariya ku mutangare hirirwa harisha amatungo ntabwo bidushimisha, hakagombye kuzitirwa bakaruhukira mu mahoro natwe tukagira icyizere cy’uko abacu basubijwe agaciro bambuwe”.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gatonde Dr. Dukundane Dieudonné nawe avuga ko iki cyifuzo gikwiye guhabwa agaciro kuko biruhura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baburiye ababo muri Mukungwa, no gushingira kuri ayo mateka hakubakwa ahazaza hazira amacakubiri.

Yagize ati “Iyo twibuka twunamira tunasubiza agaciro inzirakarengane zakambuwe zizira uko zaremwe, bikadufasha gushingira kuri ayo mateka twubaka ejo hacu hazira amacakubiri, ibi bijyanye no kwita ku kibazo cyagaragajwe cyo gutunganya neza ku mugezi wa Mukungwa hubakwa uruzitiro kugira ngo dukomeze guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywemo.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashimangiye ko icyifuzo cy’ ababuriye ababo mu mugezi wa Mukungwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cy’uko ahari ikimenyetso ndangamateka cyaho hazitirwa ari ngombwa cyane, kuko bizarushaho gutanga icyizere cy’uko basubijwe agaciro kabo.

Ati ” Icyifuzo cyabo gifite ishingiro cyane kandi cyari cyaraganiriweho mu nama twakoze ku rwego rw’Akarere yahuje abakuriye komite za IBUKA mu mirenge igize Akarere, twagiye tuganira ku bibazo bitandukanye biri ku nzibutso, ahari ibimenyetso ndangamateka, ubwo rero twari twemeje ko twareba uburyo twahakorera isuku, hakaba hazitirwa ariko icyo kikaba ari igikorwa cyashyirwa mu ngengo y’imari 2023-2024, kuko cyari icyemezo cy’inama.”

- Advertisement -

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon.Depite Frank Habineza yabwiye abawitabiriye ko ari inshingano ya buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntawe itagizeho ingaruka.

Yagize ati “ Nta muntu numwe utaragizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano zacu rero kongera kugarura no kubaka ubwo bumwe binyuze mu bufatanye bwo kurwanya ingengabitekerezo yayo.”

Kugeza ubu ku mugezi wa Mukungwa ahiciwe Abatutsi muri Jenoside bakajugunywa muri uyu mugezi, hubatswe ikimenyetso ndangamateka hashyirwa urukuta ruriho amwe mu mazina y’abahaguye, gusa bakavuga ko hakiri andi mazina ataraboneka, bagasaba ko nayo yashakishwa hakanazitirwa kugira ngo bakomeze guha agaciro abajugunywe muri Mukungwa.

Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu batutsi bajugunywe muri Mukungwa
Umugezi wa Mukungwa wajugunywemo imbaga y’abatutsi

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW