Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi bubakiye inzu umuturage

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi batuye mu murenge wa Rubaya, bashimangira ko gushyira imbere umuturage ari byo bikwiye kuba ku isonga, nyuma yo guha umuturage inzu bamwubakiye.

Uwimana Jeanine waremewe inzu, Ariko n’ Abanyamuryango ba RPF

Kuri uyu wa 01 Mata 2023, nibwo bahaye inzu umuturage uri ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Ni mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF-Inkotanyi umaze ushinzwe, aho bagarukaga ku bikorwa bitandukanye bagezeho, bagafata n’ingamba zo kurushaho kwesa imihigo.

Uwimana Jeanine wahawe inzu yo kubamo, yashimiye Abanyamuryango bazirikanye imibereho mibi yari asanzwe abayemo, dore ko avuga ko mu mudugudu we ari we wari usigaye ku rutonde rw’abagomba kuremerwa.

Ati: “Nsanzwe nshumbitse ahantu havirwa cyane ku buryo imvura yansohoraga igihe cyose yagwaga. Ndashimira Mudugudu wacu wagerageje inshuro zose abwira abantu ko nkeneye ubufasha.”

Uyu muturage inzu ye iri ku mpera z’umupaka, avuga ko adateze gusohoka igihugu kuko yeretswe urukundo.

Inzu ye iri mu murenge wa Rubaya, akagari ka Muguramo, mu mudugudu wa Mabare, ku nkengero y’imbibi z’u Rwanda na Uganda.

Avuga ko yanahawe ibyo kuryamirwa, ibitanda na matelas, n’intebe zo kwicazaho abashyitsi.

Ati: “Ndashima cyane FPR-Inkotanyi by’umwihariko Nyakubahwa Paul Kagame”.

- Advertisement -

Yongeraho ko ashima ko mu bana batanu afite bane bari mu ishuri, kandi nta kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza bagira, kuko bishyurirwa n’ubuyobozi.

Uwimana Jeanine wahawe inzu, yagaragaje ibyishimo
Yahawe ibikoresho byo muri salon n’ibiryamirwa
Inzu yahawe umuturage

UMUSEKE.RW i Gicumbi