Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Gicumbi habaye umukwabo wo gufata abajura ni nyuma y’uko bamwe bagiye kwiba telefoni umusaza mu ijoro ryo ku Cyumweru bakikanga umuntu, bagasiga ibimenyetso byatumye bafatwa.
Ngezahumuremyi Theoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, yabwiye UMUSEKE ko abajura bateshejwe ubwo bajyaga kwiba umusaza witwa Mutabaruka.
Ubu bujura bwapfubijwe bwari bwateguwe mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba.
Gitifu w’umurenge Ngezahumuremyi, yagize ati “Byabereye muri Gacurabwenge, bari bagiye kumwambura telefoni bikanga undi muntu barirukanka, bahasiga telephone yabo n’imfunguzo.”
Yakomeje agira ati “Twanabafashe, abari bagiye gukora biriya ari abakarasi batatu, urebye bari basinze, irondo na Polisi bahise babakacira.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba avuga ko muri rusange nta kibazo gihari kidasanzwe.
Ati “Nta bidasanzwe mu murenge, uyu munsi nashima ko abaturage barimo gutanga amakuru, aho bayatangira nibwo n’ibisambo biri gufatwa cyane. Nabasaba gutanga amakuru yaba ari ku bisambo, abashikuza amasakoshi, iyo bayatanze kare biraboneka.”
Amakuru twamenye ni uko uretse bariya bari bagiye kwambura umusaza Mutabaruka telefoni, bagafatwa, Polisi yakoze undi mukwabo ifata n’abandi bakekwaho ubujura, gusa ntabwo twamenye umubare nyawo w’abafashwe.
Muri kariya Karere ka Gicumbi kandi mu murenge wa Kageyo, naho hari abajura bateshejwe bagiye kwiba mu nzu, biruka bari batangiye kumena idirishya, ndetse bahasiga icyuma.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW / i Gicumbi