Gicumbi: Korozanya inkoko byitezweho kurwanya igwingira

Abaturage bo mu Murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi bahawe inkoko ngo bikure mu bukene bukabije, bavuga ko mbere yo guhabwa aya matungo bari mu mirire mibi ariko ubu bakaba barahinduye ubuzima.
Aborozwa inkoko bahabwa n’ibikoresho byo kubaka ibiraro

Koroza inkoko aba baturage ni imwe mu ngamba zo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira ryari ryarashinze imizi muri uwo Murenge.

Ribera Gratien avuga ko yari abayeho mu buzima buciriritse mbere yo guhabwa inkoko, yari afite umwana wari mu mirire mibi ariko ubu mu muryango buri muntu arya igi rimwe ku munsi.

Ati “Zahinduye ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye cyane bifatika, narimfite umwana w’umuhungu wari ufite imirire mibi, ndavuga nti reka aya magi abana bayarye nanjye n’umugore wanjye tuyumve koko, umuhungu wanjye ubu rwose ntiwapfa kumwigondera, afite imbaraga.”

Yongeraho ko inkoko icumi yahawe mu mwaka ushize zabyaye ifaranga mu rugo rwe abasha kwitura bagenzi be kugira ngo basangire iterambere.

Iribagiza Odette nawe uvuga ko abana be bari mu mirire mibi ariko kuri ubu bakaba barayivuyemo. We n’umuryango babasha kurya umureti ibintu asobanura ko byari nk’inzozi.

Ati “Turya umureti nageraho nkanaga ku biryo tugatogosa, ubwo rero dutera imbere. Abana bavuye mu mutuku, ubu twabaye abasirimu kubera PRISM!”

Iribagiza avuga ko iyi gahunda ya PRISM izafasha abantu kwikura mu bukene by’umwihariko ikagira uruhare mu kurandura igwingira n’imirire mibi.

Ati ” Yewe iyi gahunda rwose igomba kubirangiza neza, nta kuntu abana bagwingira barya amagi, nta kuntu ubugwingire bwaza barya imboga zitetse neza, ntabwo byashoboka rwose.”

Aba baturage bavuga ko babanje guhabwa amahugurwa banashyirwa mu matsinda yo kwizigama bikaba byarabafashije gushinga Koperative yabafashije gutsura imibanire hagati yabo no gukirigita ifaranga.

- Advertisement -

Hakizayezu Matayo uri mu bagiye kwiturwa na bagenzi be, yishimira kuba agiye guhabwa inkoko zizamufasha kubona amagi yo kurya, kwikura mu bukene bikazafasha no gukira bwaki.

Ati “Byanga bikunda yaba iyo bwaki n’ubundi buzima bwacu buzahinduka, twahuguwe cyane bihagije kuri ubu bworozi.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye UMUSEKE ko uyu mushinga ari ishingiro ry’ubukungu , ukaba witezweho impinduka y’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “ Uyu mushinga wafashije abaturage mu kubagezaho amatungo magufi ariko noneho hakabaho n’ibikorwaremezo na serivisi zitandukanye zizafasha aborozi kugira ngo ya matungo batangiye korora abashe kuvurwa niba ageze igihe cyo kurigurisha ribashe kubona aho ribagirwa rigezwe ku baguzi.”

Avuga ko aba baturage hari amagi bagomba kugurisha kugira ngo bikure mu bukene ariko bakagira ayo bazigama mu kunoza imirire.

Ati ” Mu kuzamura imihigo y’akarere harimo no kugabanya ijanisha turiho ry’igwingira nk’akarere kacu ka Gicumbi, rero umwana wariye igi byanga bikunda hari icyo bizamufasha kuko ibikomoka ku matungo harimo n’igi kandi ryoroshye kubona.”

Muri aka Karere umushinga PRISM umaze kugera ku bikorwa birimo kubaka isoko rya kijyambere ry’amatungo magufi, ibagiro ry’ingurube n’ivuriro rito ry’amatungo.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene hamaze gutoranywa abagenerwa bikorwa 1055 bibumbiye mu matsinda 41 aho bagenda borozwa amatungo arimo inkoko, ingurube, ihene n’intama.

Aborozwa bitura bagenzi babo angana n’ayo borojwe bikabanzirizwa no kwitura ibikoresho byo kubaka ibiraro.

PRISM ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ubarizwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugamije kubakira ubushobozi abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 hibandwa ku bagore (50%) n’urubyiruko (30%).

Uzagera ku 26355 muri bo 23.400 bagomba kuba bari mu byiciro 1 n’icya 2 mu Turere 15 tw’Igihugu Ruhango , Huye,Nyaruguru,Gisagara,Nyamagabe,Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Musanze, Rulindo, Burera, Gakenke na Gicumbi.

Ribare Gratien yishimira ko yaranduye imirire mibi mu rugo rwe
Iribagiza Odette avuga ko yaciye ukubiri n’ikibazo cy’imirire mibi
Mukaniyonteze Vestine umukozi wa PRISM mu Karere ka Gicumbi
Inkoko bahawe

Koperative bashinze icuruza umusaruro wabo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Gicumbi