Huye: Abanyeshuri 3 bo mu mashuri yisumbuye bari mu bagwiriwe n’ikirombe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Akarere ka Huye kari muri iryo bara ritukura cyane

Abantu batandatu (6) barimo abanyeshuri batatu bigaga mu mashuri yisumbuye bagwiriwe n’ikirombe mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye.

Akarere ka Huye kari muri iryo bara ritukura cyane

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, ahagana saa munani z’amanywa, mu mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Gahana, nibwo ikirombe cyaridutse kigwira abantu 6 kugeza n’ubu imirimo yo kubashakisha irakomeje.

Ubuyobozi bwo buvuga ko butari buzi icyo kirombe.

Ku wa Kane tariki ya 20 Mata 2023, bibwo amakuru yamenyekanye, ko abo bantu bagwiriwe n’ikirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye y’agaciro, ndetse ngo kimaze imyaka ine.

Nyuma hatangiye imirimo yo kubashakisha hifashishijwe imashini, ariko kugeza ubu bari bataraboneka.

Icyakora igiteye urujijo ni uko yaba ubuyobozi ndetse n’abaturage bo muri ako gace, bavuga badafite amakuru ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro buvugwa muri icyo kirombe.

Umwe mu baturage yagize ati “Na bo ubwabo bariya bahakora, baragenda bakavoma ayo mazi, bakayora ibyo bitaka, ariko na bo ubwabo ntiwababaza ngo hakorerwamo iki, ntibazi ibivamo.”

Undi na we ati “Twebwe nta kintu batubwira. None se ko twabonaga dukora, twabaga tuzi ibyo ari byo.”

Iki kirombe bivugwa ko gifite uburebure bw’ubujyakuzimu bugera kuri metero hafi 100.

- Advertisement -

Ibi nibyo abaturage baheraho bavuga ko nta cyizere ko abaguyemo baba bagihumeka.

Umwe ati “Ubutabazi nibugira vuba baba bagihumeka. Ariko barengeje amasaha 20 ntabwo baba bahumeka. Ubwo nyine ni ah’Imana.”

Undi ati “Ni ikirombe kimaze imyaka myinshi, kimaze ine bacukura, ni kirekire, metero zishobora kuba nko mu 100 cyangwa 200. Bajya batubwira ko bagera hasi bagacukura ibyo bita imiposhi, ibyumba byo hasi. Amahirwe dushobora kugira ni uko wenda baba bari muri ayo maguni. Ubwo babaye barimo, ubutabazi bukaboneka, hari igihe dushobora kuba twabonamo abakiri bazima.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Anonciate, yabwiye Radio/TV 1  ko iki kirombe kitari kizwi ndetse n’ababikoraga, babikora mu buryo butazwi.

Ati “Iki kirombe ntabwo cyemewe ku rwego rw’amategeko, ntikizwi, bari bagiye gucukura ngo bakuremo ibyo bashakaga batavuga ibyo ari byo, ariko biragaragara ko bagiyemo bitazwi, bigahita bimenyekana kuko bahezemo.”

Akomeza ati “Turimo turashakisha natwe andi makuru yatubwira uko cyakoreshwaga kuko kugeza ubu n’uwagikoreshaga ntituramubona.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko butari buzi imikorere y’iki kirombe, bamwe mu baturage bo bavuga ko bitumvikana ukuntu mu myaka ine kimaze gikora cyaba cyitari kizwi, kandi hifashishwaga za moteli zitanga amashanyarazi n’umwuka wo guhumeka.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW