Ibinogo byo mu muhanda Rugobagoba-Mukunguri byatangiye gusibwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga buvuga ko bwiyambaje imashini yo kongera gutunganya umuhanda Rugobagoba Mukunguri wangiritse.

Imashini hamwe na HOWO 2 byatangiye gutunganya uyu muhanda.

Hashize igihe abakoresha uyu muhanda bataka ko wangiritse mu buryo bukabije nk’uko babibwiye UMUSEKE mu bihe bitandukanye.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Mudahemuka Jean Damascène avuga ko  mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, biyambaje Kampani ifite imashini, ibemerera ko igiye gushyira ibitaka muri uyu muhanda Rugobagoba -Mukunguri kuko ufitiye akamaro abaturage.

Gitifu Mudahemuka avuga ko usibye imashini yo kongera gutunganya uyu muhanda ku buntu, basabye n’abashoferi b’imodoka nini zo mu bwoko bwa HOWO zitwara umucanga gukora umuganda kugira ngo basibe ibinogo byinshi biwurimo.

Ati “Iki gikorwa cyo gutunganya uyu muhanda, kiratuma ubuhahirane n’ingendo abaturage bakoraga birushaho kugenda neza.”

Yavuze ko batakomeza gutegereza ubufasha buva ahandi, kubera ko aribo bakunze gukoresha uyu muhanda, kandi bakaba nta ngengo y’Imali ihagije Umurenge wa Nyamiyaga ufite wagenewe gukora imihanda, igisubizo kiboneye bahisemo ari ukwiyambaza abafatanyabikorwa barimo abashoferi na Kampani bakorera muri aka gace.

Habakurama Anastase umwe mu baturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge baturiye uyu muhanda, avuga ko ibinogo n’ubunyereri biri muri uyu muhanda, byatezaga impanuka buri gihe, kuko HOWO zahungaga ahari ibinogo zigasatira abatwaye izindi modoka ntoya, moto, abanyamagare cyangwa abagenda n’amaguru.

Ati “Ibyo Umurenge urimo gukora ni iby’igihe gito kuko imvura y’itumba ikomeje wakongera kwangirika.”

Uyu muturage avuga ko kuwukora mu buryo burambye ari ukuwushyiramo kaburimbo.

- Advertisement -

Umuhanda Rugobagoba Mukunguri watawe na Rwiyemezamirimo mu bihe bishize, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko hakenewe Miliyoni 800 zo kuwusana.

Uyu muhanda Rugobagoba Mukunguri uhuza Umurenge wa Gacurabwenge, uwa Nyamiyaga ndetse ni uwa Mugina yose yo mu Karere ka Kamonyi, ukanayihuza n’Umurenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango.

Usibye imicanga abashoferi bahakura, uyu muhanda kandi niwo abahinzi bakoresha bajya ku ruganda rutunganya umuceri n’ifu ya Kawunga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga bwiyambaje imashini yo kongera gutunganya uyu muhanda ku buntu
Imodoka zo mu bwoko bwa HOWO nizo zikunze kuwangiza.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi