Ibintu bitanu byahesheje AS Kigalli WFC igikombe

Mu mpera z’icyumweru gishize, ikipe ya AS Kigali Women Football yegukanye igikombe cya shampiyona  nyuma yo gutsinda Kayonza WFC mu mukino usoza shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri y’abagore.

AS Kigali WFC yegukanye igikombe cya 12 cya shampiyona

Ku Cyumweru ni bwo shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri ruhago y’abagore mu Rwanda, yasojwe. Ikipe y’abagore iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yegukanaga igikombe cya 12 cya shampiyona kuva yashingwa mu 2008.

Bi yabigezeho nyuma yo gutsinda Kayonza WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye mu Karere ka Kayonza. Byatumye AS Kigali WFC ihita yuzuza amanota 53, mu gihe Inyemera WFC yabaye iya Kabiri yasoje ifite amanota 52.

Twararanganyije amaso muri bimwe byafashije iyi kipe kwegukana iki gikombe, nyamara yaciye mu nzira ikomeye muri uyu mwaka ugereranyije n’ibindi bihe.

Ibintu bitanu byafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona:

Ubumwe bw’abakinnyi!

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali WFC muri uyu mwaka, bagerageje kuba bamwe cyane nyamara bahuye na byinshi bitari byoroshye byanashoboraga kubatandukanya ariko baguma ku bumwe bwa bo.

Kwihangana kudasanzwe!

Abakinnyi b’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, uyu mwaka bahuye n’ibibazo by’amikoro ariko bakomeza gushikama bakomeza akazi nyamara mu bihe bikomeye.

- Advertisement -

Byageze aho bamara amezi agera kuri atanu badahembwa, ariko aba bakobwa beza bakomeza gushinyiriza bakomeza akazi, ndetse ibyo basabaga babisaba badahagaritse akazi.

Uku kwihangana kudasanzwe, kwatumye bagera ku ntego bihaye yo kwegukana igikombe cya 12 cya shampiyona.

Ba rutahizamu barusha abandi bari bahanganye!

Mu mikino 22 ikinwa muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu bagore, AS Kigali WFC ifite ba rutahizamu babiri bafite ibitego byinshi muri uyu mwaka.

Usanase Zawadi yatsinze ibitego 17 muri iyi mikino, na Ukwinkunda Jeannette atsinda 19. Bisobanuye ko bombi batsinze ibitego 36. Ibi byazamuye umubare w’ibitego iyi kipe yinjije muri uyu mwaka.

Kwihishira ntibishyire hanze!

Mu Kinyarwanda bavuga ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Bashaka kuvuga ko byagorana guhisha ikibazo ufite ariko no kugihisha bishoboka.

Hari amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko n’ubwo iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona, ariko abatoza ba yo barebanaga ay’ingwe ndetse no mu bakinnyi batari miseke igoroye ariko bagerageje kwihishira kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Intege nke z’amakipe yandi!

Nk’uko byakomeje kugaragara, muri ruhago y’abagore haracyagaragara intege nkeya mu makipe akina mu byiciro byombi. Ibi byatumye AS Kigali WFC itsindwa imikino igera kuri itatu ariko kuko izindi zakomeje kurangara, iraza yegukana igikombe.

Iyi kipe kandi yungukiye ku kuba Scandinavia WFC yari izanye imbaraga, yarahise isenyuka nyamara yari imaze kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019/2020.

Kapiteni ubwo yahabwaga igikombe we na bagenzi be bakoreye
Buri mukinnyi yifotorezaga ku gikombe
Abasifuzi basifuye uyu mukino bahembwe

UMUSEKE.RW