Imibare y’abafite Virus itera SIDA yakangaranyije urubyiruko rw’i Rwamagana

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye yo mu Karere ka Rwamagana, babwiwe uko abafite Virusi itera SIDA bahagaze ku Isi, bamwe biyemeza guhindura Imyitwarire.
Nta makuru bari bafite by’imibare y’abafite Virusi itera SIDA.
Hari mu bukangurambaga bwa RBC bugamije guhindura imyumvire ku cyorezo cya SIDA, bukaba bwabereye mu Mujyi wa Rwamagana.

Muganga ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo harimo na SIDA mu Bitaro bya Rwamagana Dr Mutuyimana Gilbert, avuga ko abarenga miliyoni 38 ku rwego rw’Isi bafite Virusi itera SIDA.

Dr Mutuyimana avuga ko iyi mibare ishobora kuba imaze kwiyongera kurushaho bitewe n’igihe yasohokeye,  kuko yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2021.

Yavuze ko abenshi muri aba bafite Virusi itera SIDA ari abatuye mu bihugu by’Afrika biri munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo.

Ati “Virusi itera SIDA ni ikibazo gihangayikishije isi yose, kuko Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byihariye 2/3.”

Yavuze ko ingamba u Rwanda rwashyize mu guhangana n’iki cyorezo gishimishije, kuko mu myaka 15 yose ishize rufite 3% by’abaturage bafite iyi Virusi itera SIDA.

Yongeyeho ati “Hari ibindi bihugu ntashatse kuvuga hano, bifite  25% by’abaturage bafite Virusi itera SIDA.”

Yavuze ko abari hagati y’imyaka 15 na 24 y’amavuko aribio iyi Virusi itera SIDA ikunze kwibasira.

Avuga ko  muri rusange iyo ubaze abari muri ibyo bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, bayifite usanga ari miliyoni 25 bose.

- Advertisement -

Dr Mutuyimana avuga kandi ko mu Rwanda, Urubyiruko rugenda rwandura Virusi ari 33% , imibare avuga ko iteye inkeke.

Ati “Dushyire imbaraga mu kwigisha Urubyuruko rwacu, kugira ngo ruhindure imyitwarire ndetse n’imyumvire kuri iki cyorezo cya SIDA.”

Ndizeye Jean ni umunyeshuri, avuga ko ashingiye ku mibare y’abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda, Afrika no ku rwego rw’isi, afashe umwanzuro wo gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo no kukirinda bagenzi be batangiye kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato.

Ati “Mu mashuri harimo abahungu n’abakobwa bahana gahunda yo kubikora basimbutse ibigo.”

Yavuze ko hari n’ababa bafite udukingirizo mu bikapu byabo bigaragaza ko batangiye gukora iyo mibonano mpuzabitsina bakiri bato.

Isheja Fatuma Shakula wiga kuri Center for Championers avuga ko kwifata aricyo gisubizo cya mbere cyo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Hari bagenzi banjye 3  batwariye inda iwabo bituma bacikiriza amashuri ubu bibereye iwabo mu ngo izo ni ingaruka z’imyitwarire mibi.”

Isheja yavuze ko bafashe umwanzuro ukumvira inama z’ababyeyi ndetse n’izo bahabwa n’abayobozi, iki cyorezo cya SIDA bagitsinda.

Muri ubu bukangurambaga Dr Mutuyimana yongeye kwibutsa urubyiruko ko 95% by’abafite Virusi itera SIDA,  bayandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Dr Mutuyimana Gilbert Muganga ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo harimo na SIDA mu Bitaro bya Rwamagana
Ndizeye Jean avuga ko hari bagenzi be akunze kubonana udukingirizo batangiye gusambana 
Isheja Fatuma Shakula avuga ko kwifata aricyo gisubizo cya mbere cyo kwirinda Virusi itera SIDA.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Rwamagana