Imitwe y’inyeshyamba 266 ni yo irwanira ku butaka bwa Congo

Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Wazalendo ni umutwe w’Abanye-Congo wafashe intwaro uvuga ko urinda abaturage b’aho ukorera. Ingabo z’u Burundi zirashaka kwambura imbunda uwo musore

Tommy Tambwe Ushindi ukuriye guhunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, no guharanira ko igihugu gitekana (P-DDRCS), yavuze ko Congo irimo imitwe yitwaje intwaro 252.

Imitwe yitwaje intwaro 252 ifite inkomoko muri Congo, naho igera kuri 14 ni imitwe ikomoka mu bihugu bituranye na Congo.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa Kabiri i Kinshasa, Tommy Tambwe Ushindi yavuze ko iyo mitwe irwanira mu Burasirazuba bwa Congo, mu Ntara eshanu.

Izo Ntara zirimo Kivu y’Amajyepfo, Kivu ya Ruguru, Ituri, Tanganyika na Maniema.

Tommy Tambwe Ushindi asaba Abanye-Congo bafashe intwaro kuzishyira hasi nk’uko babisabwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, kugira ngo amahoro arambye aboneke mu gihugu hose.

Imwe mu mitwe yitwaje intwaro iri muri Congo, harimo FDLR, M23, ADF, Mai Mai, CODECO, RED TABARA, n’indi.

Radio Okapi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -