Intare zirahiye! FERWAFA yemeje umukino uzazihuza na Rayon Sports

Intare FC yari yasabye FERWAFA gukuraho umukino wayo na Rayon Sports nyuma y’uko ikipe ya Rayon yari yikuye mu irushanwa, ry’Igikombe cy’Amahoro, gusa, FERWAFA yavuze ko umukino uzaba.

Intare FC igomba gukina na Rayon Sports

Abo muri iki gihe iyo ibyo bari bategereje ko biba bigenze uko batabyifuzaga, baravuganga ngo “kanaka yahiye!”. Intare na zo zirahiye kuri iki cyemezo cya FERWAFA, kuko iyi kipe yazo yari yasabye ko umukino wo kwishyura hagati yazo na Rayon Sports utaba bityo zigatera mpaga.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryavuze ko “Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro.”

Ibaruwa ya FERWAFA yaherukaga, yabwiraga Intare FC na Rayon Sports ko umukino wo kwishyura uzaba tariki 27 Werurwe, 2023 ari nabwo Intare FC yandikaga ijurira.

Ubu noneho FERWAFA yavuze ko umukino wa 1/8 wo kwishyura hagati ya Intare FC na Rayon Sports “itariki uzakinirwaho bazayimenyeshwa na FERWAFA.”

Uburyo uyu mukino wagiye usubikwa, byakomeje gutuma imikorere ya FERWAFA yibazwaho, ndetse hategerejwe ikizawuvamo.

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsindiye Intare FC i Shyorongi, ibitego 2-1.

Tariki 08/03/2023 Rayon Sports yari yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro “kubera icyo bise akavuyo no kutubahiriza amategeko kw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa].”

Nyuma y’iminsi ibiri gusa, Rayon Sports yanditse ivuga ko igarutse mu irushanwa.

- Advertisement -

Intare FC yuririye kuri ibyo tariki 12/03/2023 yandikira FERWAFA ivuga ko kuva yabona ibaruwa ya FERWAFA ivuga ko umukino wimuriwe tariki 10 Werurwe, 2023, nta yindi baruwa bigeze babona iyivuguruza.

Muri iyo bariwa Intare FC yasabaga FERWAFA kwemeza ko Rayon Sports itewe mpaga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu irushanwa FERWAFA Peace Cup 2023, ndetse ikemeza ko Intare FC ari yo ikomeje mu cyiciro gikurikiyeho.

Hagati ya Rayon Sports na Intare FC uriya mukino wazo nuba, izakomeza izasanga amakipe ya Kiyovu SC, APR FC, Rwamagana FC, Musanze FC, Marine FC, Police FC, na Mukura VS, zo zamaze kugera muri 1/4.

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

UMUSEKE.RW