Itorero rya Christ Kingdom Embassy ryateguye igiterane cy’imbaraga n’ububyutse

Itorero Christ Kingdom Embassy ribarizwa mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere ryateguye igiterane cyiswe “Fresh Fire conference” gifite insanganyamatsiko ihamiriza abakirisitu bazacyitabira ko bazabona imbaraga z’Imana.

Pastor Tom Vianney Gashumba n’umufasha we Pastor Anitha Gashumba

Insanganyamatsiko y’iki giterane igira iti ‘The Same Power’( Za mbaraga) Ni igiterane gikomeye kizabera ku Kimironko inyuma ya Freedom House ku muhanda KG 93 kuva kuwa 01 kugeza kuwa 07 Mata 2023.

Iki giterane cy’ivugabutumwa rizamara iminsi irindwi kizaberamo n’umuhango wo kwizihiza isabukuru y’umwaka rimaze ritangiye umurimo.

Abashumba b’Itorero Christ Kingdom Embassy, Pastor Tom Vianney Gakumba n’umufasha we Pastor Anitha Gakumba, bavuga ko iki giterane ari umwanya mwiza wo kuvuga ubutumwa bwiza no kubona ibitangaza by’Imana. Bahamya ko abazacyitabira bazabona imbaraga z’Imana ndetse bagataha babihamya.

Pastor Tom Vianney Gashumba ati “Ni umwanya wo gusenga no kuvuga ubutumwa ndetse n’Imana dukorera ikigaragaza, igakiza ndetse ikanakora ibitangaza mu bantu bayo yaremye.”

Muri iki giterane hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo Bishop Lamech Natukwatsa wo mu gihugu cya Uganda, Bishop Emmanuel Ntayomba na Pastor Kabanda Stanley.

Hatumiwe kandi amatsinda n’abaramyi bakunzwe mu Rwanda barimo Kingdom Elevation, GR Worship Team, Rene & Tracy, Josh Ishimwe, Aime Uwimana, Deborah na Chryso Ndasigwa.

Pastor Tom Vianney Gakumba avuga ko izina ry’iki giterane Fresh Fire [Umuriro mushya] rifitanye isano n’uburyo bitabye umuhamagaro bagasezera akazi kabahaga ifaranga ritubutse.

Ati “Umugabo n’umugore bitabye umuhamagaro icyarimwe, ibintu byose bikajya iruhande tukavuga ngo tumanitse amaboko turitabye.”

- Advertisement -

Avuga ko mu gihe cy’umwaka iri torero rimaze, ryatanze umusaruro ushimishije riba ubwugamo bw’abarushye n’abadafite aho baturiza.

Ati ” Turabona abantu Imana yagiye ikorera ibitangaza mu buryo butangaje hano muri iri torero, izo mbaraga ziracyahari.”

Atanga urugero rw’umugore Imana yakijije uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka 23 yambara ubusa ku muhanda ariko ubu akaba asigaye aririmba muri Korali, bamushingiye bizinesi mu isoko rya Kimironko.

Uyu mushumba avuga ko umuhamagaro wabo akenshi wibanda ku rubyiruko n’abashakanye bakiri bato kugira ngo benyegeze umuriro w’ivugabutumwa.

Iri torero muri uyu mwaka rifite intego yo kuzana imitima 3000 kuri Kristo aho buri mu Kristo yiyemeje kubwiriza no gukurikirana abagera kuri 16 bakava mu byaha.

Itorero rya Christ Kingdom Embassy ryatangiye ku wa 1 Gicurasi 2022, rishishikajwe no kubaka umuryango ugaragaza ishusho y’Ubwami bw’Imana ku Isi.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW