Kayonza: Mu gashyamba gakorerwamo ibikorwa by’umwijima

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukara, mu Kadere Karere ka Kayonza, bavuga ko hari ishyamba ryabaye indiri y’abasambanya abanyeshuri b’abakobwa.

Hafi y’Umurenge wa Rukara hari ishyamba abaturage bavuga ko ryabaye indiri y’abasambanya abangavu

Ibi babivuze ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyari mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire ku cyorezo cya SIDA.

Abavuganye n’Itangazamakuru ni bamwe mu baturage barema isoko riri hafi n’Umurenge wa Rukara, benshi banatuye muri iyo Santeri.

Aba baturage bavuga ko hari ingeso mbi za bamwe mu bagabo bashukisha amafaranga n’inzoga abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye muri uwo Murenge, bakabanza kubatindana mu tubari, babona bwije bakabajyana muri iryo Shyamba.

Umwe muri aba yagize ati: “Abo badasambanyirije mu kabari, babajyana muri iri shyamba, babigize akamenyero.”

Uyu muturage avuga ko aho iryo shyamba riherereye ari hafi n’aho Ubuyobozi bw’Umurenge bukorera, ndetse n’inzego z’umutekano, harimo na RIB.

Cyakora akavuga ko ntacyo abo bagabo batinya kuko no ku manywa baba bari kumwe n’abo bana b’abakobwa, harimo abiga n’abacikirije amashuri babuze ibindi bakora.

Ntabareshya Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Butimba, Akagari ka Rukara muri uyu Murenge, avuga ko ubusambanyi bugaragara muri ako gace, bumaze kugira ingaruka mbi kuko hari umubare munini w’abakobwa babyaye ndetse n’abatwite.

Ati: “Mbona ubukene buri mu miryango imwe aribwo butuma abana b’abakobwa bishora muri izo ngeso z’ubusambanyi, ndetse no kunywa inzoga zisindisha.”

- Advertisement -

Ntabareshya anenga bamwe muri abo bagabo bangiza abana, bakiyibagiza ko bameze nk’ababo bibyariye.

Ati: “Abagabo bafite amafaranga batari inyangamugayo, ni bo barangwa n’izo ngeso mbi zo gusambanya abangavu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ummurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, avuga ko kwemeza ayo makuru cyangwa kuyahakana bitoroshye, kuko iryo shyamba bavuga riberamo ubwo busambanyi ari hafi n’aho Ikigo cya Gisirikare kiri.

Ati: “Sinzi ko icyo kintu gishoboka, gusa tugiye kubikurikirana.”

Gitifu avuga ko baherutse gufunga utubari tubiri twahaga abana inzoga, ariko ibyo ishyamba byo ngo ni ubwa mbere babyumvise, kandi akavuga ko bagiye kubikurikirana.

Yavuze ko niba hari amakuru yatanzwe batayatesha agaciro, ahubwo ko bazayitaho bakabifatira ingamba zikaze.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukara buvuga ko bwashyizeho itsinda rishinzwe gukora ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya SIDA n’inda zitateguwe cyane  mu bangavu.

Bamwe mu batuye muri uyu Murenge wa Rukara bahamya ko hari bamwe mu bagabo basambanya abana b’abakobwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Kayonza.