Kigali: Imodoka nto yafashwe n’inkongi kuyizimya biranga

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu, imodoka nto yarimo abantu yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, ku bw’amahirwe abari bayirimo bavuyemo ari bazima.

Toyota Townace yafashwe n’inkongi y’umuriro

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Townace mu Rwanda bakunze kwita “Toyota Dudu” yatangiye gushya ahagana saa munani n’igice.

Patrick wabibonye yabwiye UMUSEKE ko yahiriye hafi neza ya Hotel

Yagize ati “Nahageze barimo kuyizimya ariko byanze, wobonaga ari akantu gato ariko bose bakayitaza bazi ko igiye kugurumana, mu minota itarenze 10 noneho yatangiye guturagurika, yose irashya Polisi yaje imodoka yakongotse.”

Uyu waduhaye ubuhamya yavuze ko abari mu modoka bayivuyemo batangira gukoresha kizimyamwoto ntoya ariko biranga.

Nyuma ngo ntibamenye aho yarengeye kuko n’abandi bari bafite imodoka hariya bazihakuye ngo zidashya.

Gusa Polisi yabashije kuyikura mu nzira umuhanda urongera uragendwa. Iyi modoka yahiriye hafi ya Hotel Gloria haruguru y’Isoko rya Nyarugenge, ku muhanda uzamuka ku rusengero rwitwa Inkuru Nziza.

Ntabwo haramenyekana icyateye inkongi.

Byagezeho iragurumana kuyizimya biranga
Uwabibonye yavuz eko yatangiye gusha babona ari ibyoroshye
Umuriro wasaga naho ari muke ugenda wiyongera
Polisi imaze kuzimya umuriro bisa naho ntacyo yaramiye

 

- Advertisement -
Polisi igerageza kuzimya ariko birangira imodoka ntacyo baramiye

NDEKEZI Johnson / UMUSEKE.RW