Kigali: Umukire yafatanywe magendu y’inzoga zihenze zifite agaciro ka za miliyoni

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Imodoka yafatiwemo izo nzoga

GASABO: Abantu batatu batawe muri yombi nyuma y’uko Polisi ibafatanye magendu y’inzoga za liqueur/liquor zifite agaciro k’asaga miliyoni 5.4Frw.

Imodoka yafatiwemo izo nzoga

Urubuga rwa Polisi ruvuga ko Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku wa Mbere tariki ya 10 Mata, 2023 ari bwo ryafashe abagabo batatu bakoraga ubucuruzi bwa magendu.

Polisi ivuga ko yabaguye gitumo bafite amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za liqueur za magendu zifite agaciro ka Frw 5,414,000.

Bafatiwe ahazwi nko ku Kinamba, mu murenge wa Kacyiru, batwaye zimwe muri izo nzoga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota-Carina  ifite nimero RAD 319 C.

Izo nzoga ngo bari bazishyiriye abakiriya. Bakaba barafashwe ahagana ku saa moya z’umugoroba (19h00).

Umwe muri bo ufite imyaka 38 y’amavuko, wafashwe atwawe n’umushoferi w’imyaka 48 muri iyo modoka, yiyemerera ko inzoga zafashwe ari ize kandi ko amaze imyaka ibiri akora ubucuruzi bw’inzoga za liqueur.

Undi wafashwe ni umumotari ufite imyaka 33 y’amavuko, usanzwe atwara abagenzi kuri moto, wafatiwe mu rugo rwa nyiri izi nzoga, afite amakarito abiri y’imivinyu yo mu bwoko bwa Drostdy nazo za magendu yari amuzaniye.

Mu nzoga zasanzwe mu bubiko bwe harimo; izo mu bwoko bwa Drostdy Hof, Jameson, Remy Martin, Veuve, Baileys, Tequila n’izindi zitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru, habanza gufatwa babiri muri bo, nyuma yo kubakurikirana.

- Advertisement -

Yagize ati: “Habanje gufatwa babiri, ari bo nyir’inzoga n’umushoferi wari umutwaye, bafite amakarito 20 y’imivinyu ya Drostdy, bajya kwerekana aho uwo nyirazo atuye mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi, ari naho hafatiwe umumotari wari umutegereje afite andi makarito abiri y’imivinyu yari amuzaniye nawe ahita afatwa. Hakurikiyeho gusaka mu cyumba yari yaragize ububiko naho haboneka amacupa 112 y’ubwoko butandukanye bw’inzoga za liqueur za magendu.”

CP Kabera yakomeje avuga ko biriya bicuruzwa byinjizwa rwihishwa mu Rwanda bivanywe mu bihugu duturanye mu buryo bwa magendu kandi ko ubwo bucuruzi butemewe.

Yasabye abakiri muri ubu bucuruzi n’ababitekereza kubireka bagacuruza ibyemewe kuko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera, ashishikariza abaturage muri rusange kurwanya ibikorwa bya magendu kuko bibangamira imisoreshereze n’iterambere ry’igihugu bikanadindiza ubucuruzi muri rusange.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo  bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Imodoka yafatiwemo izo nzoga

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW