Kigali: Umuturage yarokotse igico cy’amabandi yamutegeye ku gipangu cye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana

Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga hari umuturage wakomerekejwe n’abantu bamuteye ageze iwe, bamutwara telefoni, ndetse bangiza imodoka ye.

Uyu muturage avuga ko abamuteye bamukubise inyundo, bamaze kumutema intoki

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Murenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, mu mudugudu wa Sabaganga, ubwo umuturage witwa Ngarambe Alfred wari mu modoka n’umugore we batashye, bategewe ku gipangu cyabo n’abantu bataramenyekana, ndetse bakomeretsa umugabo.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Ngarambe yagize ati “Baje badukurikiye hanyuma umwana rimo akingura kuri portail, baba bahingutse ku madirishya y’imodoka n’inyundo n’imihoro. Madamu ni we wari utwaye imodoka, bakubita umuryango bahita bamufatiraho umuhoro.

Nanjye ngiye gusohoka nsanga bahatanze, ubwo bahita bakubita ikirahuri, bankubita inyundo, nyuma y’inyundo ahita azana umuhoro utyaye atema intoki z’ikiganza, nyuma agaruka gukubita inyundo mu mutwe, nkingaho akabako, ya nyundo ifata akabako.”

Abo bajura ngo babateye mu kavura, bageraga kuri 4. Uyu muturage yavuze ko yahise abajugunyira telefoni, ndetse ngo hari umuturage watabaye avuza induru, umwe muri abo bajura amwirukaho n’umuhoro.

Bikimara kuba ngo abasirikare babashije kuhagera ariko ntibabonye abo bajura.

Abajura babanje gufatira umuhoro ku mugore we

Uyu muturage avuga ko ubu bugizi bwa nabi bumaze iminsi buri muri kariya gace, kuko ngo hari n’undi bateze mu gihe gishize ageze ku muryango iwe, na we bamwambura telefoni, we n’umugore we.

Ngarambe wahise ajya kwipfukisha, ngo ageze kwa muganga yamenye ko abajura banateze undi muturage baturanye na we bamwambura telefoni.

Ati “Ibibaye hano iwacu, hari n’ahandi hepfo yo mu rugo naho bateze umuntu, umugore ava mu modoka asohokana umwana ariruka, umugabo basigara bamukubita, na we yabahaye telefoni.”

- Advertisement -

Yabwiye UMUSEKE koi rondo ry’umwuga ntacyo ribamariye.

Ati “Ikiriho cyo gushima, ni ugushima Imana ko nibura umuntu asigaye, naho ibyo kuvuga ngo hari abantu baza kudufasha kurinda umutekano ibyo byo wapi, nta n’icyizere turifitiye.”

Polisi yafashe ingamba ku bujura n’ubwambuzi biri kwigaragaza muri Kigali

Imodoka barimo bayimennye ibirahuri

UMUSEKE.RW