Ku majwi 99.8% Perezida Kagame yongeye gutorwa nka Chairman wa RPF-Inkotanyi

Mu matora y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yongeye kuba ku isonga ry’ubu buyobozi.

Perezida Paul Kagame ni we wongeye gutirwa nka Chairman wa RPF-Inkotanyi

Mu batoye bagera ku 2102, Perezida Paul Kagame yatowe n’abagera kuri 2099 bivuze ko ayo majwi agera ku ijanisha rya 99.8%.

Hererimana Abdulkarim bari bahatanye kuri uwo mwanya yatowe n’abanyamuryango 3 gusa.

Umwanya wa Visi Chairman watsindiwe na Senateri UWIMANA Consolée watowe n’abanyamuryango 1945 akaba yasimbuye Hon Bazivamo Christophe wari umaze imyaka 21 kuri uyu mwanya.

Gasamagera Wellars yatowe n’abanyamakuryango 1899, bigana na 90.3% ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi atsinze Bakundukize Christine.

Uyu mwanya awusimbuyeho Francois Ngarambe na we wari uwamazeho igihe.

Aya matora yabaye muri Congress ya 16 yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ARPF-Inkotanyi imaze ishinzwe.

Ama matora araha amahirwe menshi Perezida Paul Kagame yo kongera kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda mu matora azaba umwaka utaha.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -