Leandre Niyomugabo yashinze inzu ifasha abahanzi

Leandre Tresol Niyomugabo uzwi mu itangazamakuru ry’imyidagaduro yashinze inzu ifasha abahanzi yitezweho umusanzu kuri muzika y’u Rwanda.

Leandre Niyomugabo yashinze inzu nshya ifasha abahanzi

Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 28 Mata 2023 rivuga ko Leandre Niyomugabo atakibarizwa mu nzu yitwa World Star Entertainment yari amaze amezi macye ayobora.

Niyomugabo yabwiye UMUSEKE ko gushinga iyi nzu ifasha abahanzi bigamije gukomeza gushyira itafari ku muziki nyarwanda.

Avuga ko Lea Entertainment yitezweho gufasha abanyamuziki by’umwihariko ko izakorana n’abanyempano beza ku buryo ibihangano byabo byambuka imbibi z’u Rwanda.

Yagize ati ” Lea Entertainment ni umuryango mugari ugiye gukomeza gushyigikira no guteza imbere umuziki nyarwanda.”

Avuga ko mu minsi ya vuba bazashyira hanze ibihangano by’abahanzi batangiye gukorana.

Ati “Dufatanye duteze imbere umuziki nyarwanda kuko ababiri bishe Umwe.”

UMUSEKE ufite amakuru ko Lea Entertainment izatangirana n’abahanzi batatu barimo umwe ukora injyana gakondo, ukora Hip Hop ndetse n’uwitwa Kendo wabanaga na Niyomugabo muri WSE.

Léandre Trésor Niyomugabo yatangiye itangazamakuru mu 2010, azwi mu gukunda no gushyigikira impano nshya aho yakoze haba kuri Radiyo Isangano, Energy Radio, Radio/ TV10 n’ahandi.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW