Mu gusoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yifatanyije n’abasilamu bo muri aka Karere, ahamya ko kwigomwa bazwiho bisobanuye ikintu kinini.
Kuri yu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, ni bwo abasilamu bose mu Gihugu, basoje igisibo kizwi nka Ramadhan, bari bamazemo iminsi 29.
Abo mu Karere ka Bugesera, bakoreye isengesho rya Eid-Al-Fitr muri Stade ya Bugesera iherereye muri aka Karere.
Meya w’aka Karere yifatanyije n’abasilamu kuri iri sengesho, ndetse agaragaza ko kwigomwa kwa bo bifite igisobanuro kinini.
Ati “Iyo umuntu abasha kwiyima mu byo afite, bishimangira wa murage w’Abanyarwanda w’ubudatsimburwa. Kuba ushobora guharanira ikintu ukagitsimbararaho, inzara, inyota, ibibazo ntibigutsimbure kugeza ukibonye. Aha rero iyo umuntu abasha kwiyima amafunguro kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, akiyima gushimisha umubiri we abyemerewe, ni umwitozo wo gutuma hagira n’ibindi yaharanira by’Iterambere ry’urugo rwe n’iry’Igihugu yigomwe.”
Yakomeje asaba abayisilamu ko uyu uyu muco wo kwigomwa no gukomera mu mahame ya bo ngo kuko Igihugu cy’u Rwanda cyemera Ubumwe mu budasa.
Ati “Kwigomwa rero tuba twigiye mu kwezi kwa Ramadhan, tuba dukwiye kugukomeza kukaduherekeza umwaka wose. Mu Gihugu cyacu kandi twemera ubumwe mu budasa. Abantu twese ntabwo twaba abakristu cyangwa abayisilamu ngo bikunde, ariko twemera ubumwe mu budasa. Buri wese mu myemerere ye ariko tukagaruka tukaba umwe kuko amahitamo y’Abanyarwanda ari ukuba umwe.”
Umuyobozi w’Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Nteziryayo Said, yasabye kudahagarika ibikorwa byiza kuko ukwezi kwa Ramadhan kurangiye.
Ati “Turashishikarizwa gukora ibikorwa byiza by’ubugiraneza, mu kwiyegereza abatishoboye. Ntabwo waba umuyisilamu mwiza, Umwemeramana mwiza, wifuza ibyiza kuri wowe gusa abandi utabibifuriza, umwemeramana ni wa wundi wifuza ibyiza, ukifuza umutekano, Amahoro, ukifuza ubuzima bwiza ariko na mugenzi wawe ukabimwifuriza.”
- Advertisement -
Sheikh Nteziryayo yashimiye Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, by’umwihariko kuko babashije gusenga bahuriye hamwe ndetse bakaba banasoje igisibo mu Mahoro.
Ati “Turashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kubera ko ubuyobozi bwacu bwashyizemo imbaraga mu ngamba zo kurwanya iki cyorezo mu Banyarwanda n’abayisilamu turimo, tugafatikanya kumva no kumvira amabwiriza yo kugira ngo duhashye iki cyorezo. Ni yo mpamvu turi gusabana gutya kandi mu myaka ibiri ishize ntabwo byigeze bibaho.”
Ukwezi kwa Ramadhan, kubamo kwigomwa kudasanzwe ku Bayisilamu. Ibi birimo kwigomwa amafunguro ku manywa, kwigomwa gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n’abatarashakanye ku manywa y’ihangu n’ibindi.
Muri iki gisibo kandi, Abayisilamu bagerageza kuba hafi y’abatishoboye harimo no kubafasha mu byo batishoboje.
Abagera ku bihumbi bitatu (3000), ni bo bitabiriye isengesho rya Eid-Al-Fitr mu Karere ka Bugesera.
UMUSEKE.RW