Muhanga: Abagore 9 barasaba ko abagabo babo bafungurwa

MUHANGA: Abagore bo mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Nganzo mu Murenge wa Muhanga ho mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’umutekano gufungura abagabo babo bagera ku 9 n’umwana w’umusore bakekwaho kwiba intsinga z’amashanyarazi acanira Umudugudu.
Bamwe mu bagore bafungiye abagabo bifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse abere muri bo bakagaruka

Abakurikiranyweho ubu bujura bw’intsinga z’amashanyarazi ni abagabo bakora umwuga wo gusudira batuye mu Mudugudu wa Kabingo.

Bamwe mu babyeyi n’abagore babo bagabo bafunzwe, babwiye UMUSEKE ko  batunguwe no kubona inzego z’umutekano zije gufata abo bantu bose uko ari 10 kandi aribo batanze amafaranga yo kugeza Umuriro w’amashanyarazi muri uyu Mudugudu wa Kabingo.

Hashize iminsi 4 abatuye mu Mudugudu wa Kabingo, badafite umuriro, iki kizima bavuga ko cyatewe n’abajura baherutse kwiba intsinga z’amashanyarazi.

Bavuga ko batunguwe no kubona abagabo babo batawe muri yombi bashinjwa kwiba kandi  aribo bagize uruhare mu kuwushyira muri uyu Mudugudu batuyemo.

Akimpaye Hèlene  umwe mu bagore bafite abagabo bafunze, avuga ko  bitumvikana kuba abantu bazanye umuriro mu Mudugudu, bahindukira bakiba insinga zibazanira amashanyarazi kandi aribo ayo mafaranga yo kuwugeza mu ngo aribo bayishyuye.

Ati “Inzego zishishoze hatagira abarengana kuva twabana nta kibazo cy’ubujura aravugwaho kandi tumaranye Imyaka itari mikeya.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kabingo Mucumarugendo Triphonie avuga ko akurikije uko abo bagabo basanzwe bitwara n’uruhare bagize kugira ngo abatuye aha babone amashanyarazi batakongera kwiba ibikorwaremezo by’iterambere bamaze kubaka.

Ati “Abo bagabo 10 nibo ngisha inama mu bikorwa byose biteza imbere Umudugudu.”

- Advertisement -

Usibye abo bombi, hari n’abandi benshi twasanze bahangayikishijwe n’iki kibazo, ariko bakavuga ko abajura bigeze kwiba intsinga bagafatwa ari abo mu kandi Kagari gahana imbibi n’aka Nganzo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Niyonteze Germain avuga ko bavuganye n’Umuyobozi wa REG Ishami rya  Muhanga ko buhutira guha abaturage Umuriro w’amashanyarazi kugira ngo badakomeza kuba mu kizima.

Ati “Banyijeje ko bawusubizamo naho ikibazo cy’abafunzwe bakekwaho ubujura tugomba kugiharira inzego z’ubugenzacyaha kandi ntawe zizarenganya.”

Abatuye uyu Mudugudu bavuze ko mu bafunzwe harimo n’umwana urwaye igicuri uri ku miti, Umubyeyi we akavuga ko atewe impungenge ko atabonye imiti ashobora kugira ikibazo gikomeye ndetse akaba yahaburira n’Ubuzima.

Bavuze ko kuva badaheruka gukurikirana amakuru kuri Radiyo, Televiziyo ndetse n’izinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga hifashijwe Telefoni kubera ko zose zazimye.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru muri iki gitondo cyo ku wa kabiri tariki 04 Werurwe 2023 izindi ntsinga zari zasigaye zongeye kwibwa, abahatuye bavuga ko zibwa n’abantu baturutse ahandi kuko bo badashobora kwiyangiriza.

Abo bagabo 10 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhanga, mu gihe hari abandi bagabo 2 batuye muri uyu Mudugudu barimo gushakishwa.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga