Musanze: Umusaza n’umukecuru bashakanye bapfiriye umunsi umwe

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze hasakaye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umukecuru nyuma y’isaha imwe umusaza biyemeje kubana akaramata yitabye Imana.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bwemeje ko Umusaza witwa Kaberuka Dismas w’imyaka 79 y’amavuko yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Ruhengeri n’umugore we witwa Ayinkamiye Euphrasie w’imyaka 76 na we agahita amukurikira nyuma yo kumva iyo nkuru.

Amakuru y’urupfu rwa Muzehe Kaberuka yamenyekanye ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri iki cyumweru tariki 2 Mata 2023 naho Mukecuru Ayinkamiye we yitaba Imana ahagana saa moya z’umugoroba nyuma yo kumva iyo nkuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwambogo, Umutoni Irakoze Sandra, yemeje aya makuru avuga ko nabo babimenye kuri uyu mugoroba bakihutira gutabara uwo muryango wa ba Nyakwigendera babarizwaga mu cyiciro cya gatatu ariko bibanaga.

Yagize ati” Nibyo ayo makuru tuyamenye kuri uyu mugoroba ko n’uwo mukecuru yahise yitaba Imana nyuma yo guhabwa amakuru ko uwo bashakanye babanaga bonyine wari wagiye mu bitaro amaze kwitaba Imana. Ubu turiyo n’abaturanyi babo twatabaye.”

Bamwe mu baturanyi babo babwiye UMUSEKE ko uyu muryango n’ubwo wabaga mu bukene wari intangarugero mu mibanire ko mu myaka bamaranye nta ntonganya zigize zivugwa mu  rugo rwabo.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kwisuganya bakareba uko baherekeza ba nyakwigendera mu cyubahiro kibakwiriye.

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Musanze