Musenyeri Simon Habyarimana wakoze imirimo itandukanye muri Diyoseze ya Ruhengeli, aho yanabaye Igisonga cy’Umwepisikopi yitabye Imana.
Musenyeri Simon Habyarimana uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yatabarutse kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023.
Habyarimana Simon yahawe izina ry’icyubahiro rya ‘Musenyeri’ nyuma y’uko abaye igisonga cy’Umwepiskopi muri Diyosezi ya Ruhengeri mbere ya 1994, aho kuva muri uwo mwaka yakomereje ubutumwa bwe mu mahanga, akaba yitabye Imana aba mu gihugu cy’u Butaliyani.
Radio Maria Rwanda, yemeje itabaruka rya Musenyeri Simon Habyarimana waguye mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Yagize iti “Musenyeri Simon Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023. Yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani, akaba atabarutse afite imyaka 73 y’amavuko. Avuka muri Paruwasi ya Nemba, akaba yari amaze imyaka isaga 48 ari Umusaseridoti”.
Musenyeri Simon Habyarimana yahawe Ubupadiri mu 1975 akaba atabarutse afite imyaka 73 y’amavuko.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW