Mwarimu Rucagu Boniface arimo koroherwa

RUBAVU: Mwarimu Rucagu Boniface wo mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu wakubiswe agirwa intere n’abagizi ba nabi ubwo yajyaga mu masengesho ya mu gitondo bita ‘Nibature’ arimo koroherwa.

Rucagu Boniface yavuye mu bitaro yorohewe

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 01, Mata, 2023 nibwo Rucagu Boniface yajyanwe igitaraganya mu bitaro bya Gisenyi nyuma yo kunigwa n’abagizi ba nabi.

Yasagariwe n’insoresore zisiga atabasha guhumeka neza mu gitondo mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Mu ijwi riri hasi cyane mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Rucagu Boniface nyuma yo kuva mu bitaro, avuga ko ubwo yari agiye muri ‘Nibature’ yahuye n’abasore bahanye intera nk’uko abanyerondo baba bameze, umwe ajya imbere ye amusaba guhagarara bahita bamuviraho inda imwe.

Ati “Ubwo ndatabaza biranga, bakora mu mufuka batwara ibyo bari bashaka n’uko baragenda ariko mbonyemo umwe duhuye namumenya.”

Avuga ko bamutwaye telefone ebyiri imwe ya Smart Phone n’indi ntoya, ibyangombwa n’amafaranga, agashima Polisi n’abaturage ko batabaye akajyanwa kwa muganga.

Ati “Ubu nanjye meze neza nabonye imiti ndashimira Polisi y’u Rwanda yatabaye ifatanyije n’abaturage, kugeza ubu ibyangombwa maze kubibona harimo n’Irangamuntu.”

Rucagu Boniface asaba ko ubuyobozi bwakaza irondo kuko muri kariya gace yanigiwemo, mu gihe kitarenze amezi abiri, abantu barindwi bamaze kuhamburirwa n’abagizi ba nabi.

Ati “Urumva mu mezi abiri babaye barindwi, urumva ni ikibazo kandi ahantu hamwe, [….] Inama yabaye rimwe bavuga ko bagiye kubikurikirana, bategeka gushyiraho amatara ariko byanze gucika.”

- Advertisement -

Umurenge wa Rugerero wanditse kuri Twitter ko “Abakoze ibi barigushakishwa kandi iperereza ririgutanga icyizere ko bari bufatwe. Ubu abaturage bokemeje akazi kabo nkuko bisanzwe umutekano niwose.”

Ni nyuma y’inkuru ya UMUSEKE ku kugirwa intere kwa Rucagu Boniface aho na Polisi y’u Rwanda mu butumwa kuri Twitter yemeje ko abakoreye urugomo uriya mwarimu bagomba kubiryozwa.

Polisi yagize iti “Muraho, Aya makuru twayamenye abagize uruhare mu uru rugomo bari gushakishwa.Murakoze.”

Rucagu Boniface asaba ko yahabwa ubutabera by’umwihariko abagira neza bakamufasha kubona indi telefone kuko imufasha gukora neza akazi.

INKURU YABANJE……

Rubavu: Umwarimu witwa Rucagu Boniface yagizwe intere n’abagizi ba nabi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW