Nyanza: Polisi ifunze umusore wagonze umukecuru

Polisi ikorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ifunze umunyonzi wagonze umukecuru bikamuviramo gupfa.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Iriya mpanuka yabereye mu mudugudu wa Nyanza mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umukecuru witwa Nyirashyerezo Bonifilde w’imyaka 70 y’amavuko yambukaga umuhanda uva muri gare ya Nyanza werekeza ku Bigega, ahura n’igare ryari ritwawe na Abarikumwe Ephrem w’imyaka 21 y’amavuko riramugonga.

Nyakwigendera igare rikimugonga ababibonye bahise bamujyana ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga birangira yitabye Imana aguye kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko uriya munyonzi yari yasinze

Ati “Umunyozi yakomeretse byoroheje kandi twahise tumupima dusanga yari yasinze, ubu afungiye kuri polisi sitasiyo ya Busasamana.”

Ababonye iyo mpanuka babwiye UMUSEKE ko iriya yatewe n’imiyoborere mibi y’umunyonzi kandi yagenderaga ku muvuduko mwinshi.

Polisi yasabye abatwara ibinyamitende n’ibinyabiziga muri rusange kwirinda gutwara basinze ndetse no kutagendera ku muvuduko wo hejuru kuko bigira ingaruka zirimo no kuba yatwara ubuzima bw’umuntu cyangwa se gufungwa.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -