Nyanza: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu mazi aretse munsi y’umugunguzi

Muhutu Innocent w’imyaka 66 y’amavuko umurambo we wabonetse mu mazi ari munsi y’umugunguzi.

Muhutu Innocent bikekwa ko yahanutse ku mugunguzi ufite uburebure bwa Metero 5

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 06/Mata/2023, nibwo inzego zitandukanye zabonye mu  umurambo w’uriya mugabo.

Yari atuye mu Mudugudu  wa  Gahondo, Akagari ka Karama, Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi, buvuga ko bwahawe amakuru ko hari umurambo w’umugabo mu mazi aretse munsi y’umugunguzi muremure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugène avuga ko batabaye basanga umurambo mu mazi koko.

Ati: “Twahageze dusanga yahanutse ku mugunguzi ufite metero 5 kandi yubitse inda.”

Burezi yavuze ko bamusanganye najoro, bagakeka ko yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye.

Ati: “Mbere y’uko ajya kwahirira amatungo, yabanje gusangira na bagenzi be baturanye, aza kubasiga bongeye kumubona yapfuye.”

Burezi yavuze ko uyu mugabo witabye Imana yibanaga, kuko bamwe bo muryango we batuye i Gitwe, abandi bakaba bari i Nyanza.

- Advertisement -

Gitifu avuga biyambaje inzego z’umutekano zirimo RIB, na Polisi zirahagera.

Muhutu Innocent asize umugore n’abana 4, ubu umurambo we wajyanywe mu Bitaro gukorerwa isuzuma.

Bamwe mu baturage bavuga ko babonye afite ubwatsi mu kuboko kwe kw’imoso, ndetse bahamya ko ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.