Pasiteri Mukara yanenze LONI, Guverinoma n’abanyamadini batereranye abatutsi

RUHANGO: Hasozwa icyumweru cy’icyunamo cy’iminsi 7 mu Karere ka Ruhango, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 muri aka Karere, yagaye Umuryango w’abibumbye (L’ONU,) Guverinoma ya Habyarimana n’Abanyamadini ko bishe banatererana abatutsi bari bashinzwe kurinda.
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 mu Karere ka Ruhango Past Mukara Charles

Ibi Umushumba w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 mu Karere ka Ruhango, Past Mukara Charles, yabigarutseho mu kiganiro cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Pasiteri Mukara yavuze ko ubusanzwe mu nshingano Leta ifite ari ukurinda abenegihugu ku buryo bungana.

Akavuga ko Guverinoma ya Perezida Habyarimana n’Ingabo ze aribo bafashe iya mbere bica Abatutsi ndetse banabitoza n’Interahamwe.

Avuga ko ku mwanya wa kabiri hagombaga kuza Loni kubera ko yari ifite ubushobozi bwo guhisha Abatutsi icyo gihe Interahamwe ntizigire icyo zibatwara.

Akavuga ko abakozi bayo bahisemo kurira imodoka berekeza ku kibuga cy’indege bajya iwabo basiga Abatutsi bicwa.

Avuga ko icyamubabaje kurushaho ari abanyamadini  ishe abatutsi abandi barabagambanira, kandi aribo bahoraga bigisha urukundo.

Ati “Inzego zose z’amadini zatatiye igihango, nibo bigishaga Imana ababahungiyeho bakabica.”

Pasiteri Mukara avuga ko inzego zose zatsinzwe, kandi zikaba zari zikwiriye kwigaya, kwihana bakemera ibyaha bakoze kandi bakabikora bivuye ku ndiba y’umutima.

- Advertisement -

Ati “Mwibaze namwe nko kubona Mayor n’abo bafatanya bumvise ko hari abaturage barimo kwicwa bakuzuza imodoka zabo amavuta bagakiza amagara yabo bakabatererana.”

Mu kiganiro cye cyanyuze abatari bakeya, yacishagamo agatera Haleluya bose bakikiriza bati Amen, avuga ko abantu bose bakwiriye kuvuga ko Jenoside itazongera na gato, kubera Ubuyobozi bwiza buhari butakwemera ko yongera kubaho ukundi.

Ati “Abanyarwanda benshi babaye ibigwari muri Jenoside, bakeya barimo abarinzi b’igihango nibo bagomba gushimirwa buri gihe.”

Past Mukara Charles avuga ko muri Jenoside abanyarwanda benshi babaye ibigwari.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Me Nyandwi Bernard avuga ko hakiri bamwe mu baturage bagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye, bagaragariza mu mvugo, mu magambo bakoresha ndetse no mu bikorwa kuko hari n’abangiza imyaka y’abarokotse Jenoside.

Ati “Turacyafite abantu badutobera  uko batuma abarokotse barushaho kugira ihungabana.”

Me Nyandwi yavuze ko hari umwe muri abo wabwiye uwarokotse Jenoside ko “yakwica umwana we nkuko yishe Sekuru.”

Yavuze ko amahirwe Abanyarwanda bafite ariko ubuyobozi bukurikirana bugahana abafite iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens asabye abaturage ko bakomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko inyigisho bahawe n’amasomo bavanye muri Jenoside bikwiriye kubigisha bakarushaho kwitwara neza.

Ati “Ndasaba Abanyarwanda ko birinda kuko ibyo babonye muri Jenoside yakorewe abatutsi batakongera kubikinisha.”

Kuva igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri aka Karere hari umuturage umwe wo mu Murenge wa Bweramana ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba yarabwiye uwarokotse ko “yamutema agafungwa akazafungurwa.”

Mayor Habarurema Valens yasabye abaturage kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside
Perezida wa IBUKA Me Nyandwi Bernard avuga ko hakiri bamwe mu baturage bagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Ruhango bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango