Ruhango: Barasaba ko amasanduka ashyinguyemo abishwe muri Jenoside ahindurwa

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rw’Akarere ka Ruhango barasaba ko amasanduka arimo imibiri y’ababo ahindurwa kuko amwe muri yo yatangiye kwangirika.
Abafite ababo bashyinguye muri aya masanduka barasaba ko yahindurwa

Ni ku nshuro ya 29 mu Rwanda n’inshuti zarwo hibukwa jenoside yakorewe abatutsi 1994, magingo aya igihugu kiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo byakorwaga ku rwego rw’akarere ka Ruhango, Jean Claude Nkurayija uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rw’akarere ka Ruhango yasabye ababifite mu nshingano ko amasanduka arimo imibiri bishobotse yahindurwa.

Yagize ati“Ndasaba ubuyobozi bw’akarere buzadufashe amasanduka ari mu rwibutso rwiza akarere kadufashije kubaka ko yazahindurwa kuko atameze neza.”

Nkurayija akomeza avuga ko amwe muri ayo masanduka yagiye yangirika bityo nibishoboka yazahindurwa .

Minisitiri w’ishoramari rya leta icyarimwe akanaba n’imboni y’aka karere Eric Rwigamba avuga ko ibi bigomba gukorwa bafatanyije n’inzego bakorana.

Ati“Tuzafatanya n’ubuyobozi bw’akarere ndetse na MINIBUMWE n’abandi dukorana, ibikomeye nibyo byakozwe naho ibindi byifuzo byo biroroshye turabikurikirana bityo bikemuke.”

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 rw’akarere ka Ruhango ruruhukiyemo imibiri 22249, kuri iyi nshuro kandi hashyinguwe imibiri itanu.

Ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage bo mu Ruhango bwabibejeje ko ibyo basaba bigomba gukemuka
Nkurayija asaba ko amasanduka yahindurwa kuko amwe muri yo yatangiye kwangirika

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW mu Ruhango