Rulindo: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3 y’abishwe muri Jenoside

Mu gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri itatu yabonetse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rulindo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo.

Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuga ko baruhutse

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni iya Mwitirehe Clotulde wo mu Murenge wa Murambi wari ufite imyaka 18 wavukanaga n’abana barindwi bose na se bishwe, hasigaye Nyina Mwitirehe Speciose, Nsengiyumva wari afite imyaka 38 wari ufite abana bane n’umugore nabo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubiri wabonetse mu Murenge wa Cyinzuzi, ariko avuka Burega.

Hashyinguwe kandi umubiri wa Mukarugira Esperence wari ufite imyaka 33 n’abana 3 muri bo babiri barishwe harokokamo umwe gusa.

Bamwe mu barokokeye muri ako gace bavuga ko banyuze mu bihe bikomeye cyane kubera ko aho bari batuye n’aho bageragerezaga guhungira hari interahamwe nyinshi zari zarahawe imyitozo ihambaye yo kuzica Abatutsi hakiyongeraho n’ingabo za Habyarimana zari zikambitse muri iyo misozi miremire zirinze iminara ya Jali n’Umujyi wa Kigali.

Nyagatare Narcisse ni umwe muri bo, yagize ati“Hano mu gihe cya Jenoside twahuye n’ibibazo bikomeye cyane kuko hari interahamwe zari zaratorejwe i Gako zafatanyaga n’abasirikare ba Habyarimana babaga hariya ku musozi, bishe abantu batabarika kuko hari n’imiryango myinshi yazimye.”

Akomeza agira ati ” Abarokotse ntabwo twaheranwe n’agahinda kuko nyuma twishatsemo imbaraga dufashijwe na leta, twarize, twashinze ingo ubu dufite imiryango n’amatungo yari yarashize yatangiye Kongera kugaruka tubayeho kandi duharanira kubaho neza dutera imbere.”

Harerimana Jean Claude uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro, yavuze ko kuba babonye ababo bakabashyingura mu cyubahiro bibaruhuye, asaba abantu baba bafite amakuru y’ahajugunywe indi mibiri kuyatanga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati “Ubu turishimye cyane kuba dushyinguye abacu mu cyubahiro kuko biraturuhuye, gusa birababaje ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka kandi hari ababa bazi aho yajugunywe. Nibaduhe amakuru tuyishake nabo bashyingurwe mu cyubahiro. Turashimira Inkotanyi na Paul Kagame wari uziyoboye kuko iyo zitadutabara ntawari gusigara bari kutumara.”

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere na Rulindo, Murebwayire Alphonsine, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace yakomejwe n’insoresore z’interahamwe, abasirikare ba Habyarimana n’abanyepolitiki bakomeye bavukagayo, agasaba Abarokotse guhaguruka bakiteza imbere ndetse bakarangwa n’ubufatanye.

- Advertisement -

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace yakomejwe n’interahamwe zari zaratojwe, abasirikare ba Habyarimana n’abanyepolitiki barimo Ngirumpatse Matayo bose bakomokaga ino. Ndasaba Abarokotse kudaheranwa n’agahinda bagakora bakiteza imbere ndetse bagashyira hamwe bagafatanya muri urwo rugamba.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abaturage gukomeza kubaba hafi bakabakomeza ndetse bakabahumuriza, yongera gusaba ababa bafite amakuru y’ahaba harajugunywe imibiri kuyatanga.

Yagize ati” Mbere ya byose ndihanganisha abarokotse bakomere bihangane. Abaturage b’Intara yacu nabo ndabasaba kuba hafi y’abarokotse bakabahumuriza, bakabafasha ndetse bakirinda imvugo zibasesereza zirimo urwango n’ingengabitekerezo mbi. Turasaba kandi umuntu wese waba afite amakuru y’ahaba hakiri imibiri idashyinguye kuyaduha tukayishyingura.”

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo haruhukiyemo imibiri igera ku 6706 y’abo mu mirenge ya Ngoma, Cyinzuzi, Burega, Ntarabana, Masoro, Murambi, Mbogo na Jabana muri Gasabo.harimo n’iyo itatu yashyinguwe uyu munsi mu gihe mu Karere na Rulindo harimo inzibutso 9 ziruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 19.

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Rulindo