Rusizi: Habonetse imibiri isaga 800 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

Mu Murenge wa Gashonga, w’Akarere ka Rusizi hakomeje gushakishwa imibiri bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside, muri Mata 1994 kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ibikorwa byo gushakisha ko haba hari indi mibiri itaraboneka birakomeje

Iki gikorwa cyatangiye tariki 23 Werurwe, 2023, ku wa Kane tariki 27 Mata, 2023 cyari kigikomeje.

Gushakisha iyi mibiri birabera mu Mudugudu wa Mibirizi, Akagari ka Karemereye, mu Murenge wa Gashonga, mu Karere ka Rusizi.

Kugeza ubu mu isambu ya Paruwasi ya Mibirizi, hamaze kuboneka imibiri 811 (ni imibare yo ku wa Kane nimugoroba) bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Utamuriza Vestine uhagariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, avuga ko uburyo basanga iyi mibiri imeze, abo bantu bishwe urw’agashinyaguro.

Yagize ati “Bari bambaye ubusa, baziritse hamwe, ugasanya imitwe gusa, ahandi igihimba. Kandi bashyinguwe ujya hasi muri santimetero mirongo irindwi”.

Utamuriza Vestine  yavuze ko amakuru yamenyekanye ko iyi mibiri ihari ari uko mu Murenge wa Gashonga haje umushinga uca amaterasi ugamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Barimo gukora amaterasi nibwo babonye iyo mibiri.

Mu butumwa Utamuriza yatanze, yasabye abaturage kwirinda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 abasaba gutanga amakuru y’ahari imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

- Advertisement -

Yagize ati “Turasaba abantu kwirinda gupfobya Jenoside no guhisha ibimenyetso. Bagatanga amakuru kugira ngo imibiri iboneke n’ubufatanye mu kuyishakisha.”

Ibikorwa  byo gukomeza gushaka indi mibiri yaba ikiri muri iyi sambu ya Paruwasi ya Mibirizi birakomeje.

Mu rwibutso rwa Mibirizi hasanzwe hashyinguyemo imibiri 13,082 yavanywe mu bice bitandukanye, ahiciwe Abatutsi muri Mata, 1994.

Muhire Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi