Safi Madiba ukiri mu byishimo bya Divorce yasohoye indirimbo nshya itaka umukobwa

Nta minsi myinshi ishize Umuhanzi Safi Madiba na Judith Niyonizera batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Uyu mugabo uri kubarizwa muri Canada yahise asohora indirimbo nshya yise ‘Day by day’ yafatanyije n’undi muhanzi w’Umunyarwanda batuye hamwe.

Safi Madiba yasohoye indirimbo nshya y’urukundo yise Day by day

Iyi ndirimbo nshya ya Safi ni iy’urukundo aho aririmba ataka umukobwa yihebeye avuga ko hagize umukorakora yarwana kuko ariwe areba gusa kandi yamusezeranyije ko atazamusiga kuko amukunda. Ati “Nzibera uwawe kuko wihariye umutima wanjye, ubu uri uwanjye mbishima umunsi ku wundi.”

Yayikoranye n’umusore witwa Niyo D nawe utuye muri Canada, bari bafitanye n’indi ndirimbo yitwa ‘Hold Me’.

Safi asohoye iyi ndirimbo amaze iminsi ari kuvugwa cyane kubya gatanya yabonye yo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko hamwe na Niyonizera Judith wahoze ari umugore we.

Gutandukana kwabo byemejwe n’urukiko baregeye gusa  Me Bayisabe Irene wari wiyambajwe n’umugore wa Safi mu gushaka iyo gatanya, yavuze ko batandukanye nta kugorana bijemo ku mpande zombi.

Safi Madiba wasohoye indirimbo nshya ataka umukobwa mu rukundo ubu nta makuru aramenyekana yerekana aho ahagaze ubu mu rukundo.

Gusa mu minsi ishize, Judith Niyonizera yakunze kugaragaza ko afite umukunzi mushya ndetse hakaba hari amakuru avuga ko bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Uyu musore umaze iminsi mu Rwanda, yari yanaherekeje Niyonizera ku Rukiko ubwo yari agiye gufata icyemezo cy’uko atandukanye burundi na Safi Madiba.

Niyonizera Judith n’umukunzi we mushya yasimbuje Safi
Safi na Judith babonye gatanya nta mwana babyaranye

- Advertisement -