Sgt Robert ararize! Umugore bahunganye bageze Uganda aramuhemukira (VIDEO)

*Naramukundaga cyane pe, na we aho ari arabizi, naramukundaga cyane, cyane ariko
*Ibyo kuba Sgt Robert yarasambanyije umwana we na byo yabivuzeho
*Kuba azagaruka mu Rwanda biri muri VIDEO

Amafoto ya Sgt Robert akora ubukwe amaze iminsi ari ku mbuga nkoranyombaga, mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, nyirubwite yatubwiye uburyo yakunze umukobwa witwa Jane Muhorakeye urukundo rudashoboka.

Sgt Robert na we yahise akorana ubukwe na Jane Rwigema yari yasize mu Rwanda ariko baranabyaranye

Kabera Robert uzwi cyane nka Sgt Robert mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse no mu buhanzi, mbere y’uko atorokera muri Uganda, ibyamubayeho amaze guhunga ni birebire.

Yabwiye UMUSEKE ko ageze muri Uganda, umugore bajyanye yatangiye “ingeso mbi”, ndetse aramucika agaruka mu Rwanda akorana ubukwe n’undi muntu.

Sgt Robert ati “Yabonaga bitagishobotse, kandi hano muri Uganda atakora uburaya ngo bikunde, namuregeye babyara be, arambeshya ngo arahunze, agiye Mutukura, ngiye kubona mbona anyoherereje amafoto barimo kumuterera ivi.

Babikoreye mu Kiyovu, mbimubajije ambwira ko ari umuntu ngo w’umupolisi agiye kurya amafaranga uvuye muri Mozambique, kumbi yarimo kumbeshya yari yiboneye akajeni.”

Muhorakeye Jane bamwambika impeta

Ubwo bigenze uko ngo nibwo Sgt Robert yahise yubura umugore bakundanye mbere.

Ati “Nabanje gusenga Imana inyereka ko ari we, ndavuga nti Mana niba ari byo koko ikimenyetso cya mbere ni uko nzumva ko yageze muri Uganda.”

Uyu ni Jane Rwigema, wasimbuye Jane Muhorakeye mu mutima wa Sgt Robert.

- Advertisement -

Amafoto yacicikanye mu Rwanda benshi ntibazi igihe yafatiwe, Sgt Robert yabwiye UMUSEKE ko yafashwe tariki 23/03/2023 ari nabwo yakoze ubukwe, bwabereye i Kampala.

Mu kiganiro Sgt yagiranye na UMUSEKE kiri kuri YouTube channel UMUSEKE TV, avuga ko azagaruka mu Rwanda.

Ati “Siho iwacu se? Nzagaruka mu Rwanda rwose! None se abavuye mu Rwanda iyo baje bakansura, n’umugeni nkamukura mu Rwanda, ubwo urumva ntari Umunyarwanda wo mu Rwanda?”

Yanavuze ku byo yarezwe ko yasambanyije umwana we.

Umugore wahoze ari uwa Sgt Robert kuva igihe cyose twamuhamagaye kuri telefoni ye, ntabwo byashobotse ko tumubona, UMUSEKE witeguye kumuha umwanya igihe yashaka kugira icyo na we atangaza.

Twibutse ko Sgt Robert na Muhorakeye Jane bari bakoze ubukwe byemewe n’amategeko, basezerana mu murenge wa Masaka, tariki 23 /12/ 2017 (bari bamaranye imyaka 6).

Sergeant Robert wahunze igihugu yatawe muri yombi i Kampala

Muhorakeye Jane ubu afite umugabo wundi utari Sgt Robert
Sgt Robert ubu abana na Rwigema Jane bafitanye abana babiri
Sgt Robert na Rwigema Jane bakoze ubukwe tariki 23/03/2023

UMUSEKE.RW