Tourism: Menya ahantu nyaburanga muri Pariki ya Nyungwe utazapfa kumvana abayisura

Hari igihe bavuga ngo stress imaze abantu, umwe mu miti yayo ni ukuruhuka, kuruhuka na byo ntabwo ari ukwicara aho ubonye, hari urusaku, kuruhuka kwiza ni uguhindura umwuka waho wari uri n’ibyo wakoraga ukajya kumva amafu y’ahandi, mu Rwanda hamwe mu hari umwuka w’umwimerere ni muri Pariki ya Nyungwe, mu ishyamba kimeza ribumbye ubukungu kamere bw’u Rwanda.

Ndambarare Waterfall (Photo Saso Gorilla Trips)

Abasura nyungwe ku mpamvu z’ubukerarugendo, benshi bajyanwa no kunyura ku Kiraro cyo hejuru kizwi nka canopy, aho uru rugendo rugufasha kwitegereza neza ishyamba, imisozi n’ibibaya birikikije wibereye mu bushorishori. Na byo ni byiza, ariko hari ubundi bukerarugendo utazigera upfa kumvana abantu bagiye gusura iyi Pariki ya Nyungwe, ibyo ni ukujya kumva umwuka mwiza uhehereye, uvanze n’akaya biva mu mazi asuma, yitwa NDAMBARARE!

Ndambarare, ni amasumo (Ndambarare Waterfall) ari mu Murenge wa Bushekeri, Akagari ka Vugangoma, Umudugudu wa Gisakura, ni mu Karere ka Nyamasheke.

Inzira ijyayo ndayizi! Nahasuye mu mpera z’ukwezi kwa Mbere uyu mwaka, nari kumwe n’abandi bantu ariko by’umwihariko, nibuka umugabo ukomoka muri Kenya witwa Kiundu Waweru, twanyuze muri iyo nzira irimo ibyatsi bitoshye, amajwi adasanzwe iruhande rwacu, urusaku rutuje rw’ishyamba, twagendaga tuganira Igiswahili.

Ntabwo nzibagirwa umwe mu batembereza ba mukerarugendo, yatweretse icyatsi gitangaje mu muco w’Abanyarwanda, kitwa “Mvuridahita”. Iyi Mvuridahita ni ijambo ryunze, (imvura – idahita), badusobanuriye ko icyo cyatsi mu myumvire y’abakera mu Rwanda cyafashaga abagore kwitwara neza mu gihe cyo kubaka urugo.

 

Amakuru wamenya kuri Ndambarare Waterfall

Niba witeguye ko tujya kuri Ndambarare Waterfall, twagiye! Ikiguzi cyo gusura, mbere abanyamahanga bishyuraga amadolari 50 ($50), ubu bishyura amadolari 140 ($140), ku Banyarwanda bishyuraga Frw 5000, ubu bishyura Frw 15,000. Si amafaranga menshi ku muntu ushaka gusuzuma ko agifite igihaha kizima, no kumva uburyo bw’umwuka mwiza uri muri Nyungwe.

Inzira ijya kuri Ndambarare Waterfall ntabwo izamuka cyane, umwanya munini uwumara utambika. Gusa ni byiza kuba wambaye botte, ndetse ufite agakoni ko kwitwaza. Ibyo ushobora kubyitwaza cyangwa ukabikodesha ugeze kuri Reception ya Mujabagiro iri mu bwinjiro bw’ishyamba ku muhanda Rusizi-Nyamagabe.

- Advertisement -

Ni urugendo, kugenda no kugaruka biragutwara amasaha 3 h30, ni intera ifite Km 9.6.

Kiundu Waweru ukomoka muri Kenya, ubwo yari amaze kwitegereza amasumo ya Ndambarare. Yabwiye UMUSEKE ko yagize urugendo rwiza mu buzima bwe.

Yagize ati “Birahebuje cyane kuba hano, hirya kure mu ishyamba, aha hantu hari amasumo meza, kuhagera umwuka uba uhindutse, wumva nanone ubaye umwana muri wowe wese.”

Kiundu akomeza avuga ko bidasanzwe kuba ariya masumo amaze imyaka ibiri yonyine avumbuwe, akibaza icyo gihe kindi gihise.

Ati “Ni iby’agaciro kuba turi mu bantu ba mbere basuye aha hantu, ndasaba abakomoka mu Rwanda, Africa y’Iburasirazuba, n’isi yose gukunda aha hantu.”

Ashishikariza abantu bose igihe bibashobokeye, kumanuka bakajya kumva umwuka utarimo umwanda, n’imvumbi, muri Nyungwe.

Yagize ati “Ndi uw’i Nairobi muri Kenya, nabonye amasumo ariko navuga ko ntigeze mbona ibintu nk’ibi haba mu gihugu cyange n’ahandi, nishimiye cyane kuba aha, nasaba buri wese kwita ku bidukikije.”

Aha kuri Ndambarare Waterfall, ubwiza hafite ntibungana n’igihe hamaze hamenyekanye, kuko abatembereza Abakerarugendo bahamenye mu myaka ibiri ishize.

Protais Niyigaba, Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe

Protais Niyigaba, Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe avuga ko Ndambarare Waterfall yavumbuwe n’abashakishaga inyamaswa. Ubusanzwe muri Nyungwe hari hamenyerewe amasumo ya Kamiranzovu.

Itandukaniro rya Ndambarare Waterfall na Kamiranzovu Waterfall, ni ku isura y’amazi yaho adasa. Ndambarare ni amazi ava mu isoko asuma ari urubogobogo, naho Kamiranzovu ni amazi akomoka mu gishanga cya Kamiranzovu, amazi yayo ntiyererana.

Kamiranzovu ikubye ishyuro ebyiri Ndambarare, ikindi ujya muri Kamiranzovu aba yiteguye kugenda urugendo rurerure, no guterera.

Amazi ya Ndambarare ajya mu kibaya cya Bugarama, anyuze mu mugezi wa Rubyiro akazakomeza mu Ruzi rwa Congo

Pariki ya Nyungwe igenda iba ubukombe, ndetse ikanakira abantu batandukanye baza kuhasura.

Niyigaba Protais uyiyobora avuga ko mu kwezi kwa 6 abantu baza gusura ari benshi biganjemo abavuye hanze y’u Rwanda baje mu biruhuko.

Mu kwezi kwa Kabiri, ukwa 3, 4 abantu baba bagabanutse.

Byari ibyishimo gusura Ndambarare Waterfall

Canopy Walkway (urugendo rwo mu kiraro cyo hejuru gikozwe n’imigozi minini ifashe ku nkingi zikomeye), ndetse no kujya kureba maguge (Chimpanzee tracking) ni bumwe mu bukerarugendo bumenyerewe cyane muri Nyungwe, ariko abayiyobora bagiye banashyiraho ubundi bukerarugendo butandukanye bwafasha abahasura.

Muri rusange ngo iyo abasura Nyungwe babaye bakeya ku munsi yakira abantu 60, naho iyo babaye benshi bagera kuri 200, ariko ntibivuze ko ari bo banyuma bakwakira.

Pariki ya Nyungwe igizwe n’ishyamba rya kimeza rigomba gusigasirwa, kuko ni ubwoko bw’amashyamba yo mu misozi, ahoramo imvura, akaba atanga umwuka abantu bahumeka ku kigero cya 20% by’umwuka wose.

Umwe mu barinda Nyungwe yadutangarije ko “Gucika kwaryo byatuma haba ubushyihe, ndetse byatuma isi ihinduka ubutayu.”

Ati “Amazi menshi u Rwanda rukoresha ava muri iri shyamba, bivuze ko ricitse u Rwanda rwakwikangura rwabaye ubutayu.”

Nyungwe ni rimwe mu mashyamba yak era muri Africa, ni umutungo w’isi kuko rihama amazi ibyogogo bibibiri bikomeye muri Africa, ari byo icyogogo cya Congo, n’icyogogo cya Nile. Bivugwa ko miliyoni 8 z’abatuye u Rwanda bakoresha amazi ava muri Nyungwe. Iri shyamba riri ku buso bwa kiliometero kare 1,019. Nyungwe icumbikiye amoko y’ibiti asaga 1,068, harimo ubwoko bw’inyoni burenga 322, n’inyamaswa z’inyamabere zirenga 75, harimo ubwoko bwa maguge burenga 13.

Ndambarare Waterfall kuyisura ku Munyarwanda ni Frw 15,000
Canopy Walkway (urugendo rwo mu kiraro cyo hejuru) ni bumwe mu bukerarugendo buzwi cyane muri Pariki ya Nyungwe
Muri Nyungwe hanakorerwa ubukerarugendo bwo kureba inyamaswa zigenda nijoro
Abanyamakuru bari basuye Nyungwe bakora ubukerarugendo bwa nijoro

 

HATANGIMANA Ange Eric / UMUSEKE.RW