UBurusiya bwemereye Congo intwaro zo gucecekesha M23

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Tshisekedi aheruka kuganira na Vladimir Putin w'Uburusiya

Leta y’Uburusiya yemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bw,intwaro zo kurwanya imitwe y’iterabwoba by’umwihariko uwa M23.

Tshisekedi aheruka kuganira na Vladimir Putin w’Uburusiya

Ni ibyatangajwe kuwa 20 Mata 2023 na Ambasaderi w’Uburusiya muri Congo,Alexey Sentebov,ubwo yagiranaga ikiganiro ba Minisitiri w’Intebe wungirije, ushinzwe n’umutekano,Jean Pierre Bemba.

Ambasaderi Alexey yavuze ko igihugu cye gitewe impungenge n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Congo bityo ko biteguye gutanga ubufasha bwose.

Ati”UBurusiya bwiteguye gutanga ubufasha bwabwo mu kurwanya imitwe y’iterabwoba. Dushishikajwe cyane no kurwanya ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba iri mu Burasirazuba bwa Congo,kugira ngo ako gace kagire amahoro arambye .

“Akomeza ati”  Ubusugire bwa RDCongo bugomba guharanirwa by’umwihariko muri kariya gace.”

Kuri we , avuga ko igihugu cye cyiteguye kugirana ubufatanye na Congo mu bijyane na gisirikare, kugira ngo uburasirazuba bwa Congo hagire amahoro arambye.

Alexey yagize ati” Ubufasha burakenewe cyane muri RDCongo .Hakenewe intwaro n’ibindi bikoresho FARDC  yakoresha mu Burasirazuba bwa Congo  by’umwihariko kurwanya imitwe y’iterabwoba .

Kugeza ubu muri Congo hari agahenge k’imirwano hagati ya FARDC na M23.

Icyakora nyuma yaho Perezida Felix Antoine Tshisekedi atangaje ko nta gahunda ihari yo kuganira na M23, uyu mutwe nawo waciye amarenga ko isaha iyo ariyo yose imirwano yakubura.

- Advertisement -

M23 Yakomeje gushinja Leta ya Congo n’igisirikare kutubahiriza ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibibihugu byafatiwe iNairobi, bisaba impande zihanganye guhagarika imirwano .

Ni mu gihe Leta ya Congo yo yakomeje gushinja uyu mutwe guhungabanya umutekano w’iki gihugu, ufashijwe n’uRwanda, ibintu impande zombi zakomeje kwamaganira kure.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW