Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 06 Mata 2023, mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Nkomane, Umudugudu wa Nyabishongo VIII.Amakuru avuga ko umugabo witwa Ndayambaje Theogene w’imyaka 37 yabwiye mugenzi we witwa Kamenyero Wilson w’imyaka 45 wari mu murima w’ibirayi, amagambo ashengura umutima we.
Uyu mugabo ngo babanje gusa n’abatumvikana ku biciro by’ibirayi yari agiye kugurisha, amushinja ko ari kwica isoko ryabyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye UMUSEKE ko na we amakuru bayamenye ndetse iperereza riri gukorwa ngo hamenyekanye ukuri kwayo.
Ati “Ikigaragara cyo ni uko bapfuye ibiciro by’ibirayi, amakuru twumvise, ni uko aho kugira ngo bumvikane ibiciro by’ibirayi, yamucyuriye, amubwira ko yamusanga muri uwo murima, akamutemagura, akamwohereza aho benewabo bari.”
Meya Kambogo avuga ko basabye ko inzego zishinzwe iperereza kubikurikirana nyuma hakamenyekana icyarivuyemo.
Atanga ubutumwa ku baturage abasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byabangamira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru avuga ko ukekwa afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Kanama.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW