Umunyerondo yasanzwe munsi y’iteme yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 Umunyerondo wo mu Karere ka Rusizi yasanzwe munsi y’iteme yapfuye.

Uyu nyakwigendera witwa Bayavuge Dominique uri mu kigero cy’imyaka 43 yaguye mu Mudugudu wa Muhuta mu Kagari ka Gakoni ho mu Murenge wa Muganza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye saa tatu za mu gitondo.

Yagize ati” Yarasanzwe akora irondo ry’umwuga ,ejo yari yagiye mu bukwe avayo bigaragara ko yahaze inzoga, ushinzwe umutekano amugira inama yo kujya kuryama ntajye ku irondo ageze mu rugo abirengaho yambara uniform nkugiye ku irondo ariko ku irondo ntibamubona mu gitondo bamusanze yapfuye”.

Gitifu Rwango avuga ko aho uyu mugabo yaguye atari ubwa mbere hapfiriye umuntu ati “Umuntu yatekereza ibintu bibiri aho yaguye mu myaka yashize bigeze kumpa amakuru ko hari umuntu wigeze kuhanyerera yikubita aho arapfa, umuntu yatekereza ko byamugendeye nk’uko cyangwa ugatekereza ko ari nk’abamwishe, RIB nihagera irafata umwanzuro.”

Yihanganishije umuryango wabuze umuntu asaba abaturage kwitwararika kunywa inzoga nyinshi, abazinywa bakabasha kwigenzura.

Ati “Umuntu akirinda kuba yanyura ahashyira ubuzima bwe mu kaga.”

Inzego z’umutekano zirimo RIB zageze aho nyakwigendera yaguye mu gihe umurambo wajyanwe ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN / UMUSEK.RW i Rusizi