Umuraperi Karigombe mu marenga y’ibitaramo bizenguruka igihugu

Umuraperi Karigombe yaciye amarenga yo kuzenguruka igihugu amenyekanisha album ye ya mbere yise “Ikirombe cya Karigombe” iriho zimwe mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Siti True Karigombe avuga ko umuziki azawuvamo atakiriho

Ni album yamuritse ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 muri Bahaus Club, ubwo yari ashyigikiwe n’abarimo Riderman, Bull Dogg, Yvanny Mpano ndetse na Ben Adolphe.

Iyi album ya mbere ya Karigombe avuga ko yatangiye kuyikoraho mu 2017 ubwo yakoraga indirimbo ya mbere iyigize ‘Never give up’.

Avuga ko ihishe byinshi bimurimo atajya akunda kwerekana ubasha kuyumva hari byinshi ayisangamo atajya amubonaho mu buzima bwa buri munsi.

Mu rwego rwo gusabana n’abakunzi be hirya no hino avuga ko yabanje gufata umwanya wo kuganira n’abafite ahabera ibitaramo kugira ngo azakore ‘Tour’ yumvisha abakunzi b’umuziki “Ikirombe cya Karigombe.”

Urugendo rw’ibyo bitaramo rwatangiye muri Mutarama 2023 aho afatanyije n’abahanzi bagenzi be basusurukije abanyabirori muri Kigali.

Muri ibyo bitaramo hari icyo yakoranye n’umuraperi mugenzi we Bull Dogg cyabereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali aho isinzi ry’abakunzi ba Hip Hop baje kubashyigikira.

Ku wa 31 Werurwe 2023 afatanyije na Dany Vumbi basusurukije ab’i Kigali i Nyamirambo ahitwa L’Hacienda aho yashimiye Dany Vumbi wumvise vuba igitekerezo cye cyo kuzenguruka yumvisha abakunzi be album ye ya mbere.

Yagize ati “Ndashimira by’umwihariko Danny Vumbi mbikuye k’umutima kuko numwe mu bahanzi negereye mubwira igitecyerezo ko ndimo gukora Tour ikirombe cya karigombe, nawe abyumva vuba kuko nawe yaragiye kutangira Tour yo kumvisha abafana be Album ye 365.”

- Advertisement -

Yakurikijeho igitaramo cyabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali aho yashyigikiwe n’abahanzi bagenzi be barimo Ganza, Athan na GSB Kiloz umwe mu baraperi bari kwitwara neza mu Rwanda.

Siti True Karigombe yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’icyumweru cy’icyunamo aho hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni azataramira abo mu Ntara.

Yagize ati “Ibindi bitaramo bizakomeza nyuma yo gusoza igikorwa cyo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tuzasubukurira mu Ntara.”

‘Ikirombe cya Karigombe’ ni album iriho indirimbo 14 zirimo izo yakoranye n’abahanzi nka Bull Dogg, Mani Martin, Nema Rehema, Safi Madiba na Irakoze Hope.

Iyi album yakozweho n’aba producers barimo Trakslayer, Evy, Knox beats, Bob pro, Junior Multisystem, Real Beats, Nexus, Admin Pro, Samu Top Hit na Igor Mabano.

Karigombe mu gitaramo yahuriyemo na Bull Dogg i Kanombe
Bull Dogg umwe mubaraperi bakomeye mu Rwanda wanakoranye na Karigombe kuri iyi album

Ku rubyiniro arakunzwe kubera ubuhanga bwe
Karigombe i Nyamirambo mu gitaramo na Danny Vumbi

Mu gitaramo aherukamo i Remera yakuriwe ingofero

Umva hano album “Ikirombe cya Karigombe”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW