UMUSEKE waganiriye n’abafite ababo baguye mu kirombe i Huye, icyizere cyo kubabona cyayoyotse

UPDATED: Amazina y’abaheze mu kirombe mu Murenge wa Kinazi, akagari ka Gahana, mu Karere ka Huye, iminsi 9 bakibashakishwa barahebye.

Ni Aimable Mbonigaba w’imyaka (20), Moïse Irumva (21), Samuel Nibayisenge (21), Emmanuel Nsengimana (23), Boniface Niyonkuru (26) na Jean Bosco Byakweri (48).

 

INKURU YABANJE: Ubuyobozi n’abaturage bo mu karere ka Huye baravuga ko nta cyizere ko abantu batandatu bari gushakisha baguye mu kirombe bazaboneka, abo bantu bamaze icyumweru kirenga baguye muri icyo kirombe cy’amabuye y’agaciro.

Uyu mubyeyi asaba ko ifoto y’umwana we yazashyirwa ku mva ye

UMUSEKE wageze ahari gushakwa abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe tuhasanga imashini enye, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano zirimo n’uyobora Polisi ku rwego rw’intara y’Amajyepfo.

Twahasanze bariyeri ikumira bamwe mu bantu, ndetse n’amahema, nibyo bigaragara ku kirombe cyaguyemo abantu 6 bamaze icyumweru kirenga bashakishwa.

Abaturage benshi bakumirwa kugera aha habereye ibyago mu mudugudu wa Gasaka, mu kagari ka Gahana mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Huye.

Madamu Marie Nyirabagenzi, abisengeneza be babiri barashakishwa muri iki kirombe. We n’abandi bake UMUSEKE wabasanze bemerewe kujya mu ihema, yemera kutuganiriza avuga ko ari agahinda gakomeye.

Ati “Ubu twarategereje imirambo twaranayibuze, byibura iyo tuyibona tukayishyingura.”

Madamu Nyirabagenzi arerura ko nta cyizere gihari ko azabona abisengeneza be b’impanga bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

- Advertisement -

Yagize ati “Icyizere cyamaze kudukamamo, kumva ko abantu bamaze iminsi 8 mu gitaka imashini ntako zitagize, usibye Imana yonyine turi kubwira byibura tukabona imirambo tukayishyingura.”

Marie, UMUSEKE wamubajije impamvu abari abanyeshuri bajya mu mubucuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nawe asubiza agira ati “Ubukene burahari wasanga impamvu bazaga baravugaga ko hari ibikoresho by’ishuri baburaga bakemera bakiyahura.”

Major (Rtd) akurikiranyweho uruhare mu kirombe cyahitanye abantu

Icyumvikana muri iyi miryango irababaye. Umukecuru Rebecca Mushimiyimana we yahisemo kugendana ifoto y’umuhungu ari kumwe n’umukunzi we mu ishakoshi ku buryo anayereka umuhisi n’umugenzi atazi.

Ati “Mfite ifoto y’umwana wanjye byibura izajye ku mva ye bazayishyireho bajye bamubona.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye nabwo bwemeza ko icyizere cyo kubona aba bantu ntacyo, gusa bukemeza ko hari abamaze gutabwa muri yombi nk’uko Andre Kamana umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabibwiye UMUSEKE.

Ati “Uwahoze ayobora umurenge wa Kinazi (ubu yayoboraga umurenge wa Huye), uwari ushinzwe ubutaka n’imiturire, Gitifu w’akagari ka Gahana, SEDO wako n’umuyobozi w’umudugudu wa Gasaka bari gukurikiranwa kuko nta makuru bigeze batanga mu nzego zitandukanye ko hacukurwaga amabuye y’agaciro, bityo hakaba hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.”

Ari ubuyobozi cyangwa abaturage kugeza ubu ntawerura ko iki kirombe kimaze imyaka ine gicukurwa ngo nyiracyo avugwe, gusa mu matama bavuga ko ari umuntu ukomeye umwe mu baturage yavuze ko ashobora kuba ari umusirikare.

Amakuru avuga ko abantu 10 ari bo batawe muri yombi.

Huye: Abanyeshuri 3 bo mu mashuri yisumbuye bari mu bagwiriwe n’ikirombe

Hifashishijwe imashini ariko abantu cyangwa imirambo iminsi 8 irashize nta we uboneka
Abaturage bemerwa kwicara mu ihema ryashyizwe ahabereye impanuka baba ari mbarwa
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeje ko hari abamaze gufungwa
Abaturage bakumirwa kugera ahabereye ibyago kubw’umutekano

Théogéne NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Huye