Umusore arakekwaho kuba uheruka gutera ibyuma umwana w’umukobwa i Kanombe

Kigali: Polisi yafashe umusore witwa Rusigajiki, ukekwaho kuba ari we uheruka kwinjira mu rugo rw’uwarokotse Jenoside, agatera icyuma mu nda umwana w’umukobwa waho wiga mu mashuri yisumbuye.

Risigajiki ni we ukekwaho kuba aheruka gutera icyuma umukobwa amusanze mu nzu y’iwabo

Rushigajiki Emmanuel afite 20, yafatiwe mu Mudugudu wa Gashyushya, mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe aho yari acumbitse.

Ibyo akekwaho byabaye mu ijoro rya tariki 11/04/2023, ahagana saa mbili n’igice (20h30), mu mudugudu wa Itunda, akagali ka Rubirizi, mu murenge wa Kanombe.

Uriya muntu utarahise amenyekana yinjiye mu nzu ahura n’umukobwa w’imyaka 23 wo muri ruriya rugo, amutera icyuma mu ijosi, no mu nda arakomeraka, ariko by’amahirwe ntiyapfa.

Polisi ivuga ko bikimara kuba yahise itangira iperereza.

Rusigajiki yafashwe ku bufatanye n’abaturage, afungiye kuri station ya Kanombe.

Amakuru avuga ko uriya musore winjiye muri ruriya rugo “ashobobora kuba ari umujura”, akaba yari yihishe mu nzu agamije kugira ngo aze kwiba bene urugo bamaze gusinzira.

Rusigajiki ngo yavuye mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Gikonko mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2022 ngo “amaze kugonga umuntu n’igare arapfa”, hanyuma atorokera i Kigali mu Busanza.

Kigali: Umuntu utamenyekanye yateye urugo rw’uwarokotse Jenoside

- Advertisement -

UMUSEKE.RW