Umutangabuhamya warokotse Jenoside yavuze ko “Dr.Venant Rutunga” yabanaga neza n’abantu bose

Urukiko rwatangiye kumva abatangabuhamya batanzwe na Dr Venant Rutunga uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yaroherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi, abavuze bamushinjuye bavuga ko nta ruhare yagize mu bwicanyi bwabereye aho yayoboraga.

Dr Rutunga aburana ahakana ibyaha byose aregwa

Urukiko rwahereye ku mutangabuhamya Augustin Kanyeperu w’imyaka 75 y’amavuko.

Kanyeperu afungiye muri Gereza ya Nyanza, aho yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 azira icyaha cya Jenoside.

Yabwiye urukiko ko muri ISAR Rubona ahazi yanahakoreye akazi k’ubuzamu.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko ibitero byagabwe mu kigo cya ISAR Rubona, yataye akazi kubera gutinya amasasu yaraswaga n’abasirikare.

Umutangabuhamya Kanyeperu kandi yabwiye urukiko ko hari Abatutsi bishwe barimo Sebahutu Theresphore yaniboneye uko yishwe, nyakwigendera na we yari umukozi muri ISAR Rubona.

Yavuze ko abasirikare batatu baje bamutegeka gukubita Sebahutu, ariko we arinangira gusa uwo bari kumwe witwa Nezimana yumvira abo basirikare akubita Sebahutu aramwica.

Kanyeperu yavuze ko abandi bishwe barimo George Ndamage, Epaphrodite Kalisa na bo bari abakozi muri ISAR Rubona banishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabyumvise atabonye urupfu rwabo.

Yavuze ko muri ISAR Rubona haguye Abatutsi benshi, abajijwe uruhare rwa Dr.Venant Rutunga mU iyicwa ry’abatutsi ba ISAR Rubona.

- Advertisement -

Mu magambo ye ati “Habaye ikusanyamakuru mu mwaka wa 2001, ndetse turi no muri gereza nta zina rya Dr. Venant Rutunga ryigeze rivugwa kugeza tuburanye.”

Umutangabuhamya Kanyeperu yongeyeho ko atari azi ko Dr.Venant Rutunga anavuga, ko ahubwo ngo yagendaga ubona hari icyo agamije.

Kanyeperu yavuze ko Dr.Venant Rutunga nta ruhare yagize mu bwicanyi bwabereye muri ISAR Rubona.

Urukiko kandi rwumvise umutangabuhamya wiswe LIT01 watanze ubuhamya arindiwe umutekano, ashingiye ko mugabo we ufunzwe kandi uwo mutangabuhamya akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku buryo yumvikanaga, mu rukiko ariko ijwi rye ryahinduwe, ndetse abitabiriye urubanza batamubona.

Umutangabuhamya yavuze ko yakoze akazi ka Secretariat muri ISAR Rubona kuva mu mwaka wa 1977 kugeza mu mwaka wa 1990, akaba yaramenye Dr. Rutunga mu mwaka wa 1990 aribwo yari aje kuhakora.

Uriya mutangabuhamya yavuze ko Dr. Venant Rutunga yaje gukora muri ISAR Rubona ari umusore ubana neza n’abantu bose, aharanira amahoro anitwara neza.

Yavuze ko Dr. Rutunga yitwaraga nk’umupadiri kuko ari na ko bamwitaga.

Umutangabuhamya kandi yavuze ko nta kibi yigeze yumvaho Dr.Venant Rutunga, ahubwo babana mu byiza no mu bibi haba hari ugize ibyago bagatabarana n’inkuru nziza yataha muri bo bakagenderanirana.

Urukiko kandi rwumvise Emmanuel Bunani wari umushoferi mu kigo cya ISAR Rubona wakatiwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose muri gereza azira icyaha cya Jenoside.

Bunani w’imyaka 55 y’amavuko avuka mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yafashwe nk’umutangazamakuru bigendanye n’ibihano yahawe.

Bunani yavuze ko muri ISAR Rubona hari ibitero bibiri byahagabwe, kandi kimwe muri biriya bitero bibiri byasahuye Dr. Venant Rutunga biranamusenyera inzu yabagamo.

Bunani yavuze ko hari Abatutsi bakoraga muri ISAR Rubona bishwe barimo Sebahutu, George ariko atamenye uko bapfuye n’uko bishwe.

Mu magambo ye ati “Dr.Rutunga narimuzi nk’umuntu wanga ikibi, abana n’abantu bose neza nta we arobanuye kandi akanashishikazwa n’umutekano w’icyo kigo.”

Bunani yavuze ko Dr.Venant Rutunga ari we wagiye kuzana Abajandarume (gendarmes) ngo bacunge ikigo kandi nta bikoresho birimo imihoro, amapiki n’ibindi byo muri ISAR Rubona byatanzwe ngo byice Abatutsi.

Urukiko rwumvise abatangabuhamya babiri ndetse n’umutangamakuru umwe bose batanzwe na Dr.Venant Rutunga.

Dr.Venant Rutunga yahoze ari umuyobozi muri ISAR Rubona ubu yabaye RAB iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’igihugu.

Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021 aregwa icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibyaha byose aburana abihakana, akaba aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza.

Yunganiwe na Me Ntazika Nehemie ndetse Me Sebaziga Sophonia.

Biteganyijwe ko urukiko rukomeza kumva abatangabuhamya batatu na bo batanzwe na Dr.Venant Rutunga kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19/04/2023.

Théogéne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza