Urukiko rwafashe icyemezo ku bakozi b’Akarere ka Nyanza na Gisagara bari bafunzwe 

Abakozi bo mu myanya yo hejuru mu Turere twa Nyanza na Gisagara bari bamaze iminsi bafungiye mu mujyi wa Kigali, urukiko rwafashe icyemezo cyo kubarekura.

Urukiko rwa Nyarugenge

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko abakozi batanu bakomeye bo mu karere ka Nyanza na Gisagara aribo Niyonshimye Olivier (umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara bari baratawe muri yombi na RIB, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kubarekura by’agateganyo.

Bari baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 05/04/2023.

Amakuru avuga ko bariya bose bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza leta igihombo.

RIB yakoze iperereza ryayo dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buregera urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Urukiko rwafashe icyemezo ko bariya bose bagomba gukurikirwa bari hanze.

UMUSEKE ufite amakuru ko nubwo bariya bose batawe muri yombi mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka wa 2023 bagafungwa imyanya yabo barimo mu turere itigeze ishyirwa ku isoko ngo ijyemo abandi.

Hari amakuru kandi ko bariya bose hari igihe cyagenwe bakazajya bajya kwitaba Ubushinjacyaha bufite dosiye yabo, uretse Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager) mu karere ka Nyanza kuko urukiko rwasanze we atari ngombwa gukomeza gukurikiranwa.

Uretse ibi, rwiyemezamirimo Kabanda wavugwaga muri iyi dosiye, na we yashakishijwe na RIB ngo atabwe muri yombi, ariko ntiyaboneka bikavugwa ko yaba yaratorotse ubutabera.

- Advertisement -

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi, ntibyakunda.

UPDATE: Abakozi bakomeye mu Turere twa Nyanza na Gisagara batawe muri yombi

UMUSEKE.RW