Uzasimbura Kagame akomeje kuba umutwaro kuri we, no ku banyamahanga b’inshuti ze

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Congress ya 16 ya RPF-Inkotanyi, ayisozaga Perezida Paul Kagame yagaragaje ko akeneye ko habaho impinduka, abahora bamutora bakishakamo uzamusimbura.

Perezida Paul Kagame ubwo yavugaga ijambo ryo gusoza Congress ya RPF-Inkotanyi

Perezida Paul Kagame yazirikanye akazi gakomeye Mzee Francois Ngarambe yakoze igihe yari Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, anashimira akakozwe na Visi Perezida Bazivamo Christophe.

Yanashimiye abanyamuryango bongeye kumutora, avuga ko uko bamutora bamushyiramo umwenda uturuka ku nshingano bamuha.

Perezida Kagame ati “Iyo mwanshyizemo icyizere nk’iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, imirimo, hakaza n’ikindi gitandukanye n’ibyo.”

Avuga ko ku gushaka uzamusimbura, Perezida Paul Kagame yagize ati “Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga uko dukora, bigatuma haboneka undi wakora nk’ibyo muntorera ngo nkore.

Birasa nkaho ari icyaha mfite, ni ukuvuga ngo wananiwe gukorana n’abo mukorana na bo ku buryo twibonamo abandi bashobora gukora nk’ibyawe, nk’ibyo tugusaba gukorana nawe.

Ni cyo nashakaga kuvuga, iteka uko dushaka Chairman hakaza Kagame, 99%…mpora nshaka, ntabwo ari ibyo kuba umuyobozi wa RPF gusa, ndanabyifuza ko byaba no ku buyobozi bw’igihugu.

Mujye mumenya ngo uko ngaruka mu nshingano mumpaye cyangwa gufashamo, cyangwa munshyigikiramo, uwo mwenda wo kugera kuri ibyo niko ugenda wiyongera.”

 

- Advertisement -

Umukoro wo gushakira Perezida Kagame umusimbura hari abashatse kuwumufashamo

Muri 2016, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari itsinda ry’ibyamamare 12 byaje mu Rwanda bifite intego yo kumushakira uzamusimbura.

Perezida Kagame asububiramo uko byagenze yagize ati “Hari abantu bavuye ikantarange, ndetse birimo abayobozi b’iyo ikantarange, inzego zitandukanye, hazamo abantu bita aba-Star, ibyamamare bizwi ku isi hose, bari bageze nko kuri 12. Bazanywe no kumbaza ngo ariko urashaka kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu? Ariko icyo gihe bambaza bambazaga bambuza ngo sigaho, utabikora.

Ndababwira ngo ari ko iwanyu aho muva ndahazi, ibyo mukora ndabizi mubikora hari uwababwiye kubikora? Mubikoreshwa n’abandi bavuye hanze? Ndababwira ngo jyewe aho kugira ngo mbahe igisubizo ubu ngubu, ndabaha uburyo bwose mujyende mujye muri buri Karere, ndabahamagarira n’abaturage n’abayobozi babo baze mubabaze icyo kibazo jyewe mureke kukimbaza.”

Ibyo byamamare ngo byari byateguye guhitishamo Perezida Kagame inzira eshatu, harimo kumugira icyamamare ku isi.

Kagame yagize ati “Ndetse bari bafite n’ibyo bateguye, bampitishamo bitatu, barambwira ngo ibintu byose umaze gukora, bararondora… bambwira ko hari imirimo mpuzamahanga bashobora kungezaho, ukaba icyamamare [niko bamubwiraga], ugakora kariya kazi ku isi yose, ndababwira nti ariko usibye ko ibyo ntabyo nabasabye, ndagira ngo mbongerereho ko nta n’ibyo nshaka. Byaba gukomeza, cyangwa bitaba gukomeza ntabyo nshaka ibyo mumpa.”

 

Bamuhaye n’amazina y’Abanyarwanda bamusimbura

Perezida Paul Kagame yavuze ko biriya byamamare icya kabiri byamuahye urutonde rw’abanyarwanda bashoboye bamusimbura.

Ati “Barambwira ngo buriya ufashe umuntu ukamushyiraho, ndetse batararangiza bampa amazina umwe, babiri, nka kanaka na kanaka, ndababwira nti ‘abo bantu ni Abanyarwanda turabana, turakorana, ndabazi.

Ndababwira ngo murambwira Demokarasi,  ibamo impinduka ikagira ite, ariko iyaba mwavagaga Demokarasi, muri Demokarasi mutegeka uwo washyiraho akagusimbura? Iwanyu niko mubigenza, muhitamo ababasimbura? Cyangwa se muri Demokarasi, urumva wowe ushaka kwigisha Demokarasi ukwiye kunzanira zina ry’umuntu Abanyarwanda bakwiriye kuba bibonamo, urumva bishoboka?”

Ibyo biganiro ngo byabaye birebire, ariko icyo ibyamamare byashakaga nticyagerwaho.

Perezida Kagame ati “Tugeze saa saba ndababwira ngo muze mbahe ifunguro, nimurangiza mutahe mwakoze kudusura, ibibazo byacu tuzabyirangiriza.”

 

Amatsiko “Dilemma” ku uzasimbura Kagame, ngo ageze aho aba icyaha

Gushaka uzasimbura Paul Kagame ngo byatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2010, ariko n’ubu abahari ngo ntibarigaragaza ku buryo icyo cyizere bamubonamo na bo ubwabo bakibonamo cyangwa abandi bakakibabonamo.

Perezida Kagame yagize ati “Hari iyo “dilemma” (amatsiko) ariho, ngomba gushaka uko nkemura naho bitazavamo imikoranire, icyizere dushima, kugira ngo bizavemo icyaha ntabwo ari byo. Ndabasa ngo twubake, dutere intambwe twubake ibizaramba igihe cyose.”

 

Abashora imari mu Rwanda na bo babwiye Kagame ko bafite impungenge

Perezida Paul Kagame wavuze ko ari buvugishe ukuri, yavuze ko mu nshuti z’abashoramari na bo bamugaragarije impungenge, zo kumenya niba amafaranga yabo atekanye.

Yagize ati “Mu yindi minsi, ikindi gihe kitari icya kera, muzi ibi twirirwa dushakisha abantu ngo bazane ishoramari hano, mfite amamaruwa, nibigera igihe nzayabasomera n’abayanditse.

Mfite abambaza ngo dushora amafaranga hano tuzashyiramo n’andi, ariko dufite impungenge, bakambaza ngo muri 2024 uzagaruka, cyangwa ntuzagaruka?

 Aba ni bo banteye n’impungenge kurusha ba bandi (bya byamamare), baranabikubwira bati turakubariza ukuri, ntabwo nashyiramo ishoramari rya miliyoni 100 z’amadolari, miliyoni 200, tutabyizeye ngo ni mu gihe kingana iki?”

Perezida Kagame yavuze ko igihe kibaye kirekire, hakwiye gushaka uko ibintu bigenda bisimburana, gusa ku bafite impungenge z’uzamusimbura, ngo ababwira ko bakwiye kuzishira.

Yagize ati “Ubwo nkababwira ngo ibintu bizagenda neza, niyo naba ntagarutse ibintu bizagenda neza, hari abandi bazakomeza.”

Niho yasabye abatowe gutangira kwigaragaza, bikava mu bikorwa bya buri munsi bakora, bigatanga icyizere ku Banyarwanda no ku banyamahanga.

Yabasabye gukora mu buryo budasanzwe kuko bifasha gukora neza, kandi Isi yose ikagirira icyizere igihugu, ndetse n’abashaka kukizanaho ibibazo bakabura aho bahera.

Perezida Paul Kagame wongeye gutorwa nka Chairman wa RPF-Inkotanyi, bisa n’ibyamuhaye amahirwe menshi ko mu matora ataha azatangwaho umukandida n’iri shyaka, akongera kuyobora igihugu, Abanyarwanda nibamugirira icyizere.

Kuva mu mwaka wa 2000 ubwo Perezida Paul Kagame yajyaga ku butegetsi, Abanyarwanda bamushimira iterambere ryihuse yabagejejeho, ndetse benshi baracyamubonamo icyo cyizere cy’iterambere.

UMUSEKE.RW