Abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi zirimo kudahabwa serivisi zose bakenera bitewe nuko batabasha kumvikana n’abagomba kubaha serivisi.
Ibi babigarutseho ubwo bamurikaga inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga akoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge.
Aho bayimurikiye bamwe mu bafite inzego zitanga serivisi mu nzego z’ibanze, mu ntara y’Amajyepfo bavuze ko ikibazo cyo guhezwa kikigaragara.
Nsengiyumva Vincent usanzwe akora akazi k’ubuvuzi (umuganga ) avuga ko nyuma yo kumurikirwa iyi nkoranyamagambo y’amarenga, avuga ko basanze hari ibikenewe kwitabwaho kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bisange mu muryango nyarwanda, ndetse barusheho kubona amahirwe yo guhabwa serivii batajyaga babona bitewe n’ubumuga bafite.
Yagize ati “Usanga umurwayi aza atugana kwa muganga, ariko kuko atabasha kuvuga ngo twumve ndetse natwe ugasanga nta marenga tuzi, biba imbogamizi ikomeye ku murwayi ukeneye kuvurwa ndetse nanjye muganga simbashe kumwumva ngo muvure ngendeye kucyo yambwiye.”
Nsengiyumva akomeza avuga ko bituma akenshi rya banga riba hagati y’umurwayi na muganga ritabaho kuko icyo gihe bikenera ko umurwayi azana n’undi ubasha kumusemurira.
Samuel MUNANA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga RNUD, avuga ko bateguye inama yo kuganiriza abayobozi mu nzego zitandukanye bagamije kubasobanurira inkoranyamagambo no kubereka ko ihari, kugira ngo nk’abantu bafata iya mbere mu gutanga serivisi babe na ba nyambere mu gukora ubuvugizi mu gutuma ururimi rw’amarenga rumenyekana, bikaba byaba na byiza hakozwe ubuvugizi ururimi rw’amarenga rukigishwa mu mashuri nk’izindi ndimi.
Ati ”Abafite ubumuga baracyahura n’imbogamizi muri sosiyete babamo kuko batabasha kwivugira bo ubwabo, iyi rero ni imbogamizi ikomeye kuri bo, ariko ururimi rw’amarenga rwigishijwe rukamenyekana byatuma imbogamii ivaho.”
Ku ikubitiro abayobozi barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge imwe n’imwe yo mu ntara y’Amajyepfo, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge ndetse n’abandi mu nzego z’ibanze bagera kuri 34 nibo basobanuriwe iby’ururimi rw’amarenga,batumwe kuba abavugizi ku ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge. Biteganijwe ko bazakomereza mu zindi ntara z’igihugu hagamijwe kugaragaza inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga.
- Advertisement -
NSHIMIYIMANA Theogene
UMUSEKE.RW