Abapolisi babaswe n’inzoga n’umubyibuho ukabije bafatiwe ibyemezo

Leta ya Assam mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Ubuhinde yatangaje ko Abapolisi babaswe n’agatama ndetse n’abafite umubyibuho ukabije bagiye gusezererwa.

Minisitiri mukuru wa Leta ya Assam aherutse gutangaza ko abapolisi bagera kuri 300 bo muri iyo Leta bazasabwa kuva muri polisi imburagihe kuko ari abanywi babigize akamenyero kandi badashoboye ku mubiri.

Uwo mutegetsi yatangaje ko icyo cyemezo kiri muri gahunda yo “gukura ab’imburamukoro muri polisi”.

Umukuru wa Polisi muri iyo Leta, GP Singh yemeje ko basabwe kugabanya ibiro mu mezi macye ari imbere, bitaba ibyo bakava muri polisi.

Yavuze ko hazakoreshwa igipimo cy’uburemere bw’umubiri hashingiwe ku ndeshyo ibizwi nka BMI, ngo kizapimwa mu buryo bwa kinyamwuga guhera hagati mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Abapolisi bari mu cyiciro cy’umubyibuho ukabije bazahita bahabwa igihe kitarenze mu kwezi kw’Ugushyingo ngo babe bamaze kugabanya ibiro cyangwa basezere muri polisi ku bushake.

Uyu muyobozi wa Polisi muri Leta ya Assam, yatangaje ko azaba uwa mbere muri polisi mu gufatwa igipimo cya BMI.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abapolisi bo mu Buhinde akenshi bakora amasaha menshi kandi ahindagurika, ntibabone igihe gikwiye cy’ikiruhuko bikabaviramo indwara zitandukanye.

IVOMO: BBC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -