Abarokokeye i Nyabisindu bavuze uko Pasiteri Nsanzurwimo yabateje Interahamwe

MUHANGA: Mu buhamya bwa barokokeye kuri Paruwasi y’i Nyabisindu i Muhanga, bavuga ko batangiye kwicwa umugoroba Pasiteri Nzanzurwimo Joseph abasura.

Depite Uwanyirigira Marie Florence ashyira indabyo ahashinguye imibiri 123 y’abatutsi bazize Jenoside

Ubwo Itorero ADEPR  ryibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamwe mu bayirokotse bavuga ko batangiye kwicwa umunsi uwari Umuvugizi w’iri Torero Past Nzanzurwimo Joseph ababeshya ko aje kubasura.

Past Kabanda Aimable umwe mu barokokeye i Nyabisindu avuga ko we n’abandi batutsi benshi bahungiye kuri Paruwasi ya Nyabisindu bizeye ko abo basenganaga bazabakiza inkota y’interahamwe.

Kabanda avuga ko bakihagera basanze hari uwitwa Past Sagahutu Jean, Past Nyandwi Enock  n’uwitwa Gatera Simon Pierre ntibabitaho.

Past Kabanda ahamya ko abatutsi bahuye n’akaga gakomeye umugoroba Past Nzanzurwimo ahagera.

Ati “Past Nsanzurwimo yageze kuri Paruwasi ari kumwe n’umujandarume twibwira ko azanywe no kudufasha.”

Kabanda yavuze ko ijoro aharara aribwo batangiye gusohora abatutsi bajya kubicira aho bita ku Munini kuko babarunze mu cyobo kinini bari bacukuye.

Ati “Uwo munsi yasize turimo kwicwa ajya gutanga ikiganiro i Kabgayi cyari kigamije kwamagana ibitero by’Inkotanyi.”

Cyakora avuga ko hari bamwe mu bakristo babanje kubitaho babaha ibiryo, abapasiteri bo mu bwoko bw’abahutu icyo gihe, babimye amazi basaba ko n’abakristo babahaga ibiryo babihagarika.

- Advertisement -

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Past Ndayizeye Isaïe  yasabye abari abashumba icyo gihe batereranye abayoboke babo batarafatwa kwihana no gusaba imbabazi ku byo bakoze.

Uyu mushumba yavuze ko batigeze bita ku magambo ari muri Bibiliya ahamya ko abantu bose baremwe mu shusho y’Imana kandi ko bakwiriye kuba bamwe.

Ati “Turabahagarira guca bugufi bagasaba imbabazi kandi turabizi ko batwumva.”

Past Ndayizeye yahumurije abarokotse Jenoside muri rusange n’abarokokeye i Nyabisindu by’umwihariko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga KayitareJacqueline avuga ko hari umusanzu biteze kuri aba bayobozi b’amatorero n’amadini wo kwigisha abayoboke ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Iyo urebye umubare munini w’abanyarwanda usanga ari abayoke b’ayo madini turabifuzaho uwo musanzu.”

Hon Uwanyirigira Marie Florence wari Umushyitsi Mukuru, avuga ko imvugo z’urwango ku batutsi zigishijwe igihe kirekire haba muri Leta no mu Matorero bakabagereranya n’ibisimba.

Ati “Abenshi bahungiye mu Matorero no kuri za Kiliziya bizeye ko bazahakirira, ariko si uko byagenze kuko abahaciwe badafite umubare.”

Uwatanze ubuhamya avuga ko Past Nzanzurwimo Joseph na bagenzi be bibereye mu mahanga, bamwe bakaba barakatiwe n’Inkiko Gacaca badahari.

Abatutsi barenga 500 nibo bari bahungiye kuri Paruwasi y’i Nyabisindu, gusa imibiri 123 niyo yabashije kuboneka ikaba ishinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruri imbere y’Itorero ry’i Nyabisindu.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Past Ndayizeye Isaïe yasabye abari abashumba icyo gihe kwihana
Past Kabanda Aimable avuga ko umugoroba Past Nzanzurwimo Joseph abasura aribwo abatutsi batangiye kwicwa
Bamwe mu bafite Imiryango yabo yiciwe iNyabisindu

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga