Abasirikare ba Uganda boherejwe mu gace ka Mabenga muri Congo

Ingabo z’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EACRF ziri muri Congo, zatangaje ko ingabo za Uganda zoherejwe mu gace ka Mabenga muri Teritwari ya Rutshuru.

Ibimodoka bitamenwa bya Uganda byageze ahitwa i Mabenga

Ku wa Mbere tariki 01 /05/ 2023 nibwo ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, (EACRF) zoherejwe ahitwa Mabenga, zikaba ari zo zari zisigaye kujya mu biridniro byazo.

Abandi basirikare ba Uganda bari i Bunagana, Chengerero n’i Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru.

Inshingano bafite ni iyo kurinda abasivile, no gufungura umuhanda Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Goma kugira ngo abaturage n’ibicuruzwa byabo bigende nta nkomyi, ndetse n’inkunga igenewe abaturage ibashe kubageraho.

Ubuyobozi bwa EACRF buvuga ko kuba ingabo z’uyu muryango zaragiye mu birindiro byazo byatumye habaho agaehenge k’imirwano.

EACRF ivuga ko itegereje, kandi ifite ubushake bwo gufasha mu nzira yo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo, bigakorwa hubahirizwa itegeko nshinga, ubusugire n’ubudahangarwa by’igihugu cya Congo.

Abasirikare ba Uganda bafite inshingano yo kurinda abaturage
Aba basirikare bagomba no gufasha mu gufungura umuhanda ujya i Goma

UMUSEKE.RW