Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

MUHANGA: Abarimu n’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro (ACEJ/KARAMA TSS) basabwe kwitandukanya n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Abiga muri ACEJ/KARAMA basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibi byavuzwe ubwo Ubuyobozi bw’iri shuri bwibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hibukwa by’umwihariko abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, yabwiye abanyeshuri ko  hari ingero z’abakiri bato bangana nabo, bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi  kandi batarayikoze cyangwa ngo bayibone.

Mugabo yababwiye ko  ibikorwa cyo kwibuka abayizize bigomba kubaha amakuru yimbitse y’amateka y’uRwanda kugira ngo birinde kuyagoreka bityo bikabafasha kumenya amasomo bavoma muri ayo mateka mu rugendo rwo  kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Uruhare rwanyu ni ukurinda no gusigasira ibyagezweho , murusheho kwimakaza Ndi Umunyarwanda nk’isano muzi dusangiye twese Abanyarwanda.”

Mugabo yavuze ko bafite icyizere ko inyigisho n’ubutumwa abanyeshuri bahawe n’abantu banyuranye  byabafashije kurushaho gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside, ndetse bikazanabafasha kwereka bagenzi babo aho batuye n’aho bagenda ububi bwa Jenoside n’uburyo bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho ariho hose ku isi.

Ingabire Kelia wiga mu mwaka wa 5 mu Ishami ry’ikoranabuhanga, avuga ko kwigisha abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, bigomba guhera kuri bamwe mu babyeyi bayigishiriza ku mashyiga bayicengezamo abana babo.

Ati “Hari bamwe mu babyeyi bagihakana ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho, kandi ubutumwa umubyeyi ahaye umwana abufata nk’ukuri niyo mpamvu hakwiriye gushyurwa imbaraga mu kwigisha abo babyeyi n’abana babibwemo iyo Ngengabitekerezo ya Jenoside.”

Ingabire avuga ko usibye kubaganiriza ku mateka ya Jenoside, Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugomba kujya rusura inzibutso kugira ngo imyumvire mibi ya bamwe muri bo ihinduke.

- Advertisement -

Umuyobozi wa ACEJ/ KARAMA, TSS Bisangwabagabo Yousuf avuga ko abiga muri iri Shuri bakwiriye kujya bareba urutonde rw’abarezi n’abanyeshuri 52 bigaga bakanigisha muri ACEJ ruri ku kimenyetso cya Jenoside imbere mu kigo.

Ati “Buri gihe tubagabiriza ku mateka ya Jenoside, tubasobanurira uko yateguwe abayigizemo uruhare ndetse n’abayazize.”

Muri iki gikorwa ku ikubitiro hibutswe uwari Umuyobozi w’iri shuri Nyagatare Joseph, abarezi n’abanyeshuri bagiye bicirwa ahantu hatandukanye mu Gihugu.

Ubuyobozi buvuga ko uyu mubare ariwo babashije kumenya, ariko bakaba bakomeje gushakisha andi mazina y’abazize Jenoside babarizwaga muri iki Kigo kugira ngo bongerwe kuri uru rutonde.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, yacanye urumuri rw’icyizere
Bamwe mu bayobozi batandukanye ndetse n’abafite Imiryango yazize Jenoside bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Umuyobozi wa ACEJ/KARAMA TSS Bisangwabagabo Yousuf.
Ingabire Kelia umwe mu banyeshuri, avuga ko kwigisha abahakana bakanapfobya Jenoside bigomba guhera mu miryango 
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’indirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri rusange

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW i Muhanga.