Abiga UTB bari mu gihirahiro nyuma y’amezi atanu badakandagira mu ishuri

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, UTB, ishami rya Rubavu na Kigali mu mashami ya BBM(Business Management)na CE( Computer Engineering) bavuga ko bagiye kumara amezi atanu badakandagira mu ishuri ku mpamvu batabwirwa.

Umwe mu baganirije UMUSEKE avuga ko babanje gusabwa kujya kwimenyereza umwuga, batungurwa n’uko babisabwe bari mu mwaka wa mbere bakiga.

Ati” Byatangiye tuza kwiga bakatubwira ngo tujye kwimenyereza umwuga (Internship). Nyine biradutungura tutamaze igihe, tutageze no mu mwaka wa kabiri. kandi umuntu ajyayo ageze mu mwaka wa gatatu mu gihembwe cya mbere.”

Akomeza avuga ko bagiye gukora imenyerezamwuga kuva mu Kuboza kugera muri Werurwe. Kuva icyo gihe ntibongeye gusubira mu masomo.

Uyu mu kiniga cyinshi yabwiye umunyamakuru ko bari gusiragizwa n’ubuyobozi bw’ikigo, butabaha ibisobanuro.

Yagize ati ” Tumaze igihe tutiga. Faculity yacu barayihagaritse ku ishuri. Ariko ntabwo tuzi impamvu bayihagaritse. Tugerageza gukorana inama n’ubuyobozi, tukava mu rugo ariko bakatwihisha, batwemerera nabwo bakatubwira ngo dutegereje hari umuntu bohereje ngo ajye gushaka igisubizo, ntabwo bazi ngo igisubizo kiri he? “

Uyu akomeza ati” Kuva mu kwezi ku Kuboza(12) umwaka ushize. Abandi bariga uretse twe.”

Uyu avuga ko bagejeje ikibazo cyabo haba ku Karere ka Rubavu ndetse no ku nama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, babwirwa ko amashami yagiyeho atabifitiye ibyangombwa n’ubwo ubuyobozi bw’ishuri buterura ngo bubibabwire.

Mu cyifuzo cyabo, bavuga ko ishuri ryashyira ikibazo mu mucyo bakareka gusiragizwa cyane ko hari bamwe mu banyeshuri birirwa mu macumbi ntacyo bakora.

Ati” Dusaba y’uko twarenganurwa. Amakuru tuyumva hanze. Tugerageza kuvugana n’abayobozi ariko ntabwo babishaka.”

- Advertisement -

Undi nawe avuga ko batazi icyo gukora, bagasaba inzego bireba guhagurukira iki kibazo kuko biteye agahinda kwishyura amafaranga y’ishuri ariko ntiwige, ntunahabwe umurongo w’icyo gukora.

Ati” Tumaze igihe tutiga ntituzi impamvu ifatika ,tugerageza kuba twagirana inama n’abayobozi ariko bakanga kuduha umwanya ,twagiye muri HEC ,twagiye ku karere aho hose bazi ikibazo.”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha umuyobozi Mukuru Wungirije w’ikigo (Vice Chancellor) ,ari nawe uvugira iki kigo, WEIHLER Simeon, ariko ntiyashima kuvuga.

Ati” Ntabwo nkumva neza.” Ahita akupa telefoni n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubiza.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo batakizi.

Ati ” Ntabwo njyewe mbizi, mubaze ishuri ryabo.”

Amakuru avuga ko gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane , itsinda ry’abanyeshuri bacye, bagannye ku cyicaro cy’Inama Nkuru y’amashuri makuru, HEC, basabwa gusubira ku kigo cyabo bakazabikemurirayo ngo kuko aribo bazi umuzi w’ikibazo.

Kugeza Ubu aba banyeshuri baribaza iherezo ry’iki kibazo cyane ko inzego zose bagannye zidashaka kugira icyo zibatangariza.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW