Akanyamuneza k’abahinzi begerejwe “Laboratwari” igezweho mu gupima ubutaka

Bamwe mu bahinzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu barishimira ko batangiye gupimirwa ubutaka ndetse bagahabwa Laboratwari ibupima hagamijwe kuzamura umusaruro.

Abayobozi berekwa uko ubutaka bupimwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ku bufatanye na USAID, CNFA, Rwanda Fertilizer Company batangije umushinga wa Laboratwari y’ishuri rya OCP mu Rwanda.

Ni Laboratwari y’ishuri izagera mu turere 14 dukunze guhingwamo ibirayi n’ibigori ikazagera ku bahinzi 30.000.

yitezweho kongera umusaruro ku rwego rw’imirima kugeza ku baguzi kugira ngo ibicuruzwa biva mu buhinzi bikorwe neza, bishingiye ku isoko.

Habumuremyi Michael ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Gashora mu Karere ka bugesera avuga ko gupimisha ubutaka bigiye kuzamura umusaruro.

Yagize ati ” Twajyaga tugira ubutaka, tugahinga rimwe na rimwe bigakura cyangwa ntibikure, ntumenye ngo urashyiramo iyihe fumbire, ariko kuba baradupimiye ubutaka byaduhaye ishusho yuko ubutaka bwacu tuzajya tubukoresha, tuzi neza ifumbire igenerwa ubutaka.”

Mushimiyimana Jeannette ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Rugende, mu Mujyi wa Kigali, atubura ibigori na soya avuga ko bagiraga umusaruro muke ariko biteze impinduka nyuma yo gupimisha ubutaka.

Ati “Twaje gupimisha ubutaka ngo turebe ngo umusaruro twari dufite uhagaze gute. Twasanze ari umusaruro mucye cyane. Baduhaye ibisabwa kugira ngo tubashe kuzamura umusaruro.”

Akomeza ati” Twahinganga tutazi icyo ubutaka bwacu bucyeneye. Nahingaga, nkafumbira bisanzwe ntazi ngo ubutaka bukeneye ifumbire ingana gutya, ibyo byose nabimenye ari uko mpimishije ubutaka.”

- Advertisement -

Dr Florence Uwamahoro Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) avuga ko umushinga wo kwifashisha Laboratwari ugamije gukora ubuhinzi kinyamwuga.

Avuga ko abahinzi bazafashwa kugira imikorere inoze no guhanga udushya mu kwihangira imirimo mu rwego rw’ubuhinzi.

Ati “Ni ibintu byo kwishimira kuko bazakorera mu turere dutandukanye, izo servisi zigere no ku bahinzi kandi ifumbire zikoreshwa zigenewe n’ubutaka buhari.”

Umuyobozi Mukuru wa OCP Africa, Dr Mohammed Anouar JAMALI avuga ko imbaraga zihuriweho zizana ibisubizo ku bibazo abahinzi bahura nabyo.

Muri uyu mushinga abahinzi bazahabwa amahugurwa ajyanye no gupimisha ubutaka nuko bazamura umusaruro.

Usibye kuba iyi gahunda itangijwe mu Rwanda, isanzwe ikorwa no mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Mu 2016, abahinzi barenga 770000 bo mu bihugu bya Togo Nigeria, Ghana, Guinea,Cote D’Ivoire,Burikinafaso, Senegal,bafashijwe gupimirwa ubutaka hagamijwe kuzamura iterambere ry’ubuhinzi.

Dr Florence Uwamahoro Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB)

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW