Al-Shabab yigambye igetero cyagabwe ku ngabo za Uganda

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab bavuga ko bafashe abasirikare ba Uganda ari bazima, banica abagera ku 137, igisirikare cya Uganda ntacyo kiratangaza kuri iyi mibare.

al-Shabab yarekanye umusirikare wa Uganda ivuga ko yafatiwe ku rugamba

Kuri Twitter Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, UPDF, yavuze ko ingabo z’iki gihugu ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zagabweho igitero mu masaha yak are mu gitondo, ko zigikorana n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe kugira ngo hamenyekane abakiguyemo.

BBC ivuga ko al-Shabab kuri uyu wa Gatanu mu gitondo yateye ikigo cya gisirikare cy’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro African Union Transition Mission (ATMIS), kiri ahitwa Bulla Mareer, mu Ntara ya Lower Shabelle.

Igitero cyabaye nyuma gato y’isengesho rya mu gitondo. Habanje kumvikana ikintu cyaturitse cyane, bikekwa ko ari imodoka yari iteze ibisasu.

Akarere ka Buulo Mareer/Bulla Mareer kari ku ntera ya Km 110 ku murwa mukuru, Mogadishu.

Abaturage bavuga ko nyuma yo kumva ruriya rusaku rw’ikintu cyaturitse humvikanye ibindi bintu bitatu byaturitse, noneho imirwano iratangira hagati y’ingabo za Uganda n’abo bateye.

Al-Shabab yasohoye amafoto ariho abasirikare ba Uganda bamwe bapfuye, andi bafashwe ari bazima.

Ibiro bikuru by’ubutumwa bw’amahoro muri Somalia, ATMIS byavuze ko hakigenzurwa uko umutekano wifashe mu gace igitero cyabereyemo.

Leta ya Somalia nta cyo iravuga kuri iki gitero.

- Advertisement -

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Felix Kulayigye yabwiye Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko igisikare kigikora iperereza kuri kiriya gitero.

Yashinje “umutwe w’amahanga” kuba ari wo wakigabye ariko ntiyagira byinshi avuga.

Abatuye agace ka Bulo Mareer babwiye BBC amasasu yatoboye inzu zabo, kandi ko bakomeje kumva urusaku rwa kajugujugu zizenguruka aho batuye.

UMUSEKE.RW