Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Amagare: U Burasirazuba bugiye kwakira isiganwa ry’iminsi ibiri
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Amagare: U Burasirazuba bugiye kwakira isiganwa ry’iminsi ibiri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi 25/05/2023 12:01

Mu Ntara y’u Burasirazuba n’utundi Turere tutari utwo muri iyi Ntara, hagiye kubera isiganwa ry’amagare rizakinwa mu mpera z’iki Cyumweru.

u Burasirazuba bugiye gukinirwamo isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Akagera Race‘

Iri siganwa ry’amagare ryiswe ‘Akagera Race’, rizakinwa biciye mu bufatanye bw’Intara y’i Burasirazuba n’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Umunsi wa Mbere wa ryo ni ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, uwa Kabiri ni ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu abasiganwa bazava i Gicumbi basoreze mu Karere ka Nyagatare.

Bucyeye ku Cyumweru, bazahaguruka i Nyagatare bagere i Rwinkwavu banyuze i Kayonza, bagaruke gusoreza i Kayonza.

Impamvu iri siganwa rizakinwa iminsi ibiri, ni mu rwego rwo gutangira gutegura abakiri bato gukina iminsi ikurikirana nk’uko marushanwa arimo Tour du Rwanda akinwa hagamijwe gutegura umubiri we hakiri kare.

Ni isiganwa rigiye gukinwa mbere gato ya shampiyona ya 2023 na yo izakinwa mu minsi ibiri kuko izaba tariki 16-17 Kamena 2023 mu Karere ka Rwamagana.

Kujyana amarushanwa mu Ntara zitandukanye, bisobanuye gukomeza kwegereza umukino w’amagare Abanyarwanda, no gutegura  abakinnyi benshi bato nk’uko Murenzi Abdallah uyobora Ferwacy aherutse kubitangaza.

Amagare akomeje kwegerezwa abo mu zindi Ntara

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Stade ya Huye ishobora kongera guhagarikwa na CAF

Jimmy Mulisa yahakanye urwango ruvugwa hagati ye na Nirisarike

APR irimbanyije ibiganiro n’abanyamahanga babiri bakina mu Rwanda

Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye

Sunrise yavuye i Kigali yemye, Police isitarira i Bugesera

HABIMANA Sadi 25/05/2023 12:01 25/05/2023 12:01
Share
Inkuru ibanza Fulgence Kayishema umaze imyaka 20 yihisha YAFASHWE
Inkuru ikurikira America yasabye “u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23”, inabisaba ibihugu bifasha FDLR
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Ruswa mu Rwanda yaragabanutse
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Stade ya Huye ishobora kongera guhagarikwa na CAF
Imikino
Muhanga: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’umuturage wahugujwe isambu
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubutabera
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye
07/12/2023 1:40

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?